Coup d’Etat muri Sudan si wo muti wari ukenewe – AU

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe (AU/African Union), Moussa Faki Mahamat aravuga ko ibyo guhirika Perezida wa Sudan, Omar Al Bashir ku butegetsi byakozwe n’igisirikare k’iki gihugu atari wo muti ukwiye.

Mu itangazo asohoye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, Moussa Faki Mahamat avuga ko yiriwe akurikirana ibyakomeje gutangazwa na Minisitiri w’Ingabo wa Sudan, Lt. General Awad Ibn Auf byo gusesa Itegeko Nshinga rya kiriya gihugu, gukuraho Ishyaka ryari riri ku butegetsi no guta muri yombi Perezida Bashir.

Muri iri tangazo Moussa Faki Mahamat agira ati «Ibyo gufata ubutegetsi byakozwe n’igisirikare ntabwo ari wo muti ukwiye ku bibazo biri kubera muri Sudan no kugeza abaturage ku byo bifuza. »

Moussa Faki Mahamat wanagarutse ku by’ibihe bidasanzwe bigiye kumara amezi atatu, yavuze ko yibukiye abari gukora ibiri kubera muri Sudan kuzirikana iby’amasezerano y’i Lomé yo muri 2000 avuga ko bikorwa binyuranyije n’itegeko Nshinga rigena ibyerekeye amatora n’imiyoborere.

Yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye muri Sudan kubahiriza amategeko, amahame ya Demokarasi n’uburenganzira bwa muntu.

Mahamat Faki usaba inzego guhosha imidugararo iri muri Sudan, yasabye abo bireba kugirana ibiganiro bigamije gushaka umuti uganisha abanyagihugu ku mahoro no kubahiriza ibiteganywa n’itegeko nshinga vuba bishoboka.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *