Tshisekedi yibasiwe nyuma yo kunenga ubutegetsi bwa Kabila yasimbuye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yamaganywe n’abarwanashyaka ba Joseph Kabila yasimbuye nyuma yo kuvuga ko ubutegetsi yasimbuye bwari ubw’igitugu kandi bwaramunzwe na ruswa.

Tshisekedi ayo magambo yayavuze mu cyumweru gishize ubwo yari mu ruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Impuzamashyaka ya Tshisekedi n’iya Kabila hari hashize iminsi mike zemeranyije gukora Guverinoma ihuriweho nyuma y’uko abo kwa Kabila batsindiye imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko.

Mu nama Tshisekedi yagiranye n’Akanama gashinzwe Ububanyi n’Amahanga ka Amerika tariki 4 Mata, yavuze ko yasimbuye Leta y’igitugu. Nyuma y’iminsi ibiri yavugiye mu yindi nama ko Leta ya Kabila yari yaramunzwe na ruswa ku buryo byacaga intege abashoramari.

Impuzamashyaka FCC ya Joseph Kabila yasohoye itangazo ivuga ko “Ibabajwe na bimwe mu bitekerezo byatangajwe n’umukuru w’igihugu kugira ngo areshye abanyamahanga.”

Iryo tangazo ryasohowe ku wa Mbere ku mugoroba Tshisekedi amaze kugaruka mu gihugu, rivuga ko ibyavuzwe nta shingiro bifite.

Bloomberg dukesha iyi nkuru yatangaje ko FCC ivuga ko ahubwo Kabila wamaze imyaka 18 ku butegetsi ari impirimbanyi ya demokarasi kuko ari we wateguye amatora ya mbere anyuze mu mucyo kuva icyo gihugu cyabona ubwigenge.

Mu kiganiro yagiranye na VOA kuri uyu wa Kabiri, Perezida Tshisekedi yavuze ko atabereyeho kuvuga amagambo ashimisha abo yasimbuye.

Yagize ati “Niba ibyo navuze hari abo byababaje ni uko abo bantu bafite ibindi bagambiriye. Wenda ntibashaka kumva mvuga kuriya kubera ko batekerezaga ko ndi wa muntu uri aho uzakora ibibashimisha, agakomeza ibintu uko byari bisanzwe.”

Ku kuba ihuriro FCC rya Kabila na Catch rya Tshisekedi byaremeranyije gukora Guverinoma y’ubumwe, Tshisekedi yavuze ko bitagamije gushyigikira amakosa yakozwe n’uwo yasimbuye.

Ati “Biriya bya ruswa, guhonyora uburenganzira bwa muntu, guhiga abatavuga rumwe na Leta kuko bavuze ibyo udashaka, ibyo byose niba tugiye mu bufatanye na FCC tugomba kugendera ku ndangagaciro nyazo.”

Tshisekedi umaze amezi make ku butegetsi yavuze ko nta muntu n’umwe afitanye na we ikibazo cyihariye.

Muri RDC haracyari urujijo kuko hatarajyaho Guverinoma ihuriweho nkuko byemejwe igomba kugira Minisitiri w’Intebe uturuka mu ishyaka rya Kabila ryabonye amajwi menshi mu matora y’Inteko Ishinga Amategeko nkuko amategeko abiteganya.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *