Perezida wa Rayon Sport yasabyeko imvugo ya “Turekere rayon yacu y’akajagari” yavaho ikibagiranwa

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, Avugako kuba mucyeba wabo APR yongeye kuzana abakinnyi b’abanyamahanga ntacyo bivuze kuri rayon sport kuko kubaka rayon bitagendera kuyandi makipe.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle mju kiganiro n’abanyamakuru mu muhango wo kumurika amatike y’umwaka w’imikino wa 2023 -24

Ku wa Gatanu, tariki ya 30 Kamena 2023, ni bwo ubuyobozi bukuru bwa Rayon Sports bwagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku kumurika amatike y’umwaka, ndetse no ku myiteguro ifite mu mwaka w’imikino utaha 2023 – 2024.

Mu byagarutsweho harimo guca akajagari mu ikipe ya rayon sport mu mwaka w’imikino wa 2023-24, ndetse n’intambwe yatewe mu mwaka ushize igashingirwaho mu iterambere rirambye.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko ibyishimo abafana bagize umwaka ushize bitagomba kugarukira aho kuko atari yo Murera ikwiye mu maso y’abakunzi ba ruhago.

Ati.“Turashaka gutera intambwe ya mbere ukaba uzi ko uyiteye, uzi ko utari buhungabane kandi udasubira inyuma. Ntabwo dushaka kuza ngo dutwike i Nyarugenge bimere nk’umuriro w’amashara.”

Yakomeje agira ati “Njya mbabwira ko niba turi muri Rayon Sports cyangwa muri siporo, tugomba kubaka ibintu birambye. Nahitamo ko ungaya ko ngenda buhoro ariko sinahitamo ko unshima ngo ejo wongere ungaye. Twahitamo ko mu gihe manda yaba irangiye, uwaza yakomerezaho bitavunanye atarinze gusubira inyuma.”

Yamaganye kandi abafana bavuga imvugo yo kumukura muri Rayon Sports kugira ngo ikomeze imere nk’uko yari imeze mu bihe byashize.

Ati “Imvugo ivuga ngo turekere Rayon yacu y’akajagari ni yo twamenyereye. Ni imitekerereze ifitemo ubucucu bwinshi. Ikipe y’abantu barenga miliyoni zingahe nko tuyireke ibe iy’akajagari. Si yo dushaka, si yo mwe bato mushaka, si yo abantu bacu bashaka, si yo u Rwanda rushaka.”

Yongeyeho ko hakenewe Rayon Sports irenga aho yageze mu gihe cyatambutse ndetse igahatana mu gihugu igatwara ibikombe mu bagabo no mu bagore.

Ati “Amakosa yakozwe umwaka wa mbere si yo yakozwe umwaka wakurikiyeho. Ibyo ni byo turimo. Turacyafite igihe kandi turi kwitegura dushaka abakinnyi n’abatoza beza bazatugeza ku ntego.”

Uwayezu yafashe urugero ku ikipe yo muri Tanzania, Rayon Sports yatsindaga mu myaka yashize, ariko kugeza ubu ikaba ari ikipe y’ubukombe.

Ati “Njya nkunda kubivuga ngendeye kuri Yanga SC, kuko mu myaka ishize twarayitsindaga, ariko na yo iri kugenda igakina umukino wa nyuma wa CAF Confederation Cup. Kuki babishobora? Kuki tutabishobora? Urugamba rwo kwiyubaka tururimo.”

Mu mwaka ushize w’imikino wa 2022/23, Rayon Sports yegukanye Igikombe cy’Amahoro, ibona itike yo kuzakina irushanwa Nyafurika rya CAF Confederation Cup.

 By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *