Angela Merkel yongeye kugaragara asusumira

Chancelière w’u Budage, Angela Merkel, yongeye kugaragara asusumira ari mu ruhame, ku nshuro ya kabiri mu by’umweru bibiri.

Merkel w’imyaka 64 kuri uyu wa Kane yari kumwe na Perezida w’u Budage Frank-Walter Steinmeier, mu muhango wo gusezera kuri Minisitiri w’ubutabera Katarina Barley, ugiye gutangira inshingano nshya nk’umudepite mu Nteko Ishinga amategeko y’u Burayi.

Ubwo bari bahagaze imbere y’itangazamakuru, Merkel yagaragaye yipfumbase amaboko ye anyuranyemo, kuko iyo ukuboko kwajyaga ukwako kwasusumiraga. Uku gutitira kwa hato na hato kwateye Abadage kwibaza ku buzima bwa Angela Merkel ubayobora kuva mu 2005.

Umuvugizi wa Merkel yatangaje ko nta kibazo gihari ndetse ko agiye kwitabira inama y’ibihugu 20 bikize ku Isi, igiye kubera mu Buyapani. Mu gihe yatangiraga gususumira, umwe mu bari bamwegereye yahise yihutira kumuha amazi, ariko Merkel yihagararaho arayanga.

Ubwo byamubagaho bwa mbere yari kumwe na Perezida Volodymyr Zelenskiy wa Ukraine, Merkel uzuzuza imyaka 65 muri Nyakanga 2019, yavuze yari agize ikibazo cy’umwuma kubera ubushyuhe bwibasiye u Burayi muri iyi minsi, ari nayo mpamvu ku nshuro ya kabiri bahise bihutira kumuha ikirahuri cy’amazi nubwo yayanze.

Gusa uyu munsi ikiganiro cyakozwe mu gitondo hakiri amafu.

Kugeza ubu ntawe uzi ikibazo Merkel afite. Aheruka gutangaza ko manda ye nirangira mu 2021 azahita ava muri politiki.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *