Musanze:Urubyiruko rurarata iterambere rukesha inkunga ya USAID

Kuri  uyu wa 27 Kamena mu Akarere ka Musanze ,itsinda rigizwe n’abanyamakuru batandukanye basuye ibikorwa by’urubyiruko bihakorerwa rukorana n’umushinga  Huguka Dukore Akazi Kanoze biterwa inkunga n’ikigo  cy’Abanyamerika gishinzwe  iteramberempuzamahanga USAID , hagamijwe kurebera hamwe icyo inkunga bahawe yabamariye mu kuzamura ubuzima bwabo.

Umushinga Huguka Dukore Akazi Kanoze, n’umushinga w’imyaka 5 (2017-2021) , ukaba uterwa inkunga na USAID ugashyirwa mu bikorwa n’ikigo mpuzamahanga (Education Development Center/EDC) gifatanije n’abandi bafatanyabikorwa. Uyumushinga ukorera mu turere 25, ukaba ugomba kurangira uhaye amahugurwa y’Akazi kanoze urubyiruko rugera kubihumbi mirongo ine (40,000).

Bamwe mu rubyuruko rukora m’uruganda rutunganya inzoga ndetse n’imitobe baganiriye  n’itangazamakuru ,  bagarutse cyane kubuzima bari babayeho  bubagoye mbere  y’uko bahabwa amahugurwa muri Huguka Dukore akazi kanoze , aho bahamya ko kuri ubu bahinduye ubuzima bakaba bamaze kugera kuntambwe ishimishije  , kugeza n’ubwo babasha kwizigamira  binyuze muri gahunda zo kwishyira hamwe.

Agaragaza ibimaze kugerwaho ,Umuyobozi wungirije wa EDC ariyo ishyiramubikorwa uyu mushinga KAMANZI Steven yagize ati “Uyu mushinga uhugura urubyiruko ruri hagati yi myaka 16 kugeza kuri 30 abahungu n’abakobwa muburyo budaheza  yaba abacikirije amashuri ndetse n’abatwaye inda zitateganyijwe ndetse n’abahoze bakoresha ibiyobyabwenge ”

Yakomeje avuga ko uyu mushinga uzamara imyaka itanu kuva muri 2016 kugeza 2021  aho  mu  myaka itatu yonyine hamaze guhugurwa urubyiruko rerenga ibihumbi mirongo itatu (30,000). Muribo abarenga 65% bose bakaba  bafite imirimo ibyo bikaba ari ikimenyetso cy’akamaro amahugurwa y’Akazi kanoze agenda agira mu gufasha urubyiruko rw’u Rwanda.

KAMANZI Steven umuyobozi wungirije wa EDC

Mujawase Yvonne , umwe mu rubyiruko rwahawe akazi mu ruganda rwa CETRAF, yavuzeko akazi bafite muri uru ruganda rutunganya  imitobe  n’inzoga  babikesha amahugurwa   ya “Akazi Kanoze” kandi ko imyitwarire n’imigenzereze yabo yahindutse.

Yagize ati: “Iyo tutaza guhabwa ay’amahugurwa  , ntitwari kubona aka kazi kuko umukoresha wacu yatumenye tuje kwimenyereza umwuga , bituma atubonamo ubushobozi n’imyitwarire itandukanye n’iyabandi bakozi bari bahasanzwe bityo aduha akazi”

Yvonne Mujawase ukora m’uruganda rwenga inzoga

Ahandi hagaragara ibikorwa by’urubyiruko biterwa inkunga  n’umushinga  Huguka Dukore Akazi Kanoze biterwa inkunga n’ikigo  cy’Abanyamerika gishinzwe  iteramberempuzamahanga USAID ni mu Umurenge wa Muko , aho Abasore ndetse n’Inkumi bishyize hamwe bakora umwuga w’ubuhinzi bw’ibihumyo hagamijwe kubuteza imbere , ibi bikaba bimaze kuzamura ubuzima bwabo , aho bahamya ko hari aho bamaze kuva n’aho bamaze kugera babikesha amahugurwa bahawe ,cyane ko kuri ubu basigaye bakirigita ifaranga bakabasha kwikenura , ubundi bakanizigama kuko bamaze kwizigama arenga ibihumbi 500 Rwf.

Umukundwa Adeline umwe mu bakora ubuhinzi bw’ibihumyo

Iki gikorwa cyasorejwe ku gusura urubyiruko rwibumbiye mu itsinda ry’abantu 12 bahisemo gukora umwuga wo kogosha (Salon de coiffure) aba nabo bakaba bahamya ko bamaze kwitez’imbere babikesha inkunga bahawe ingana n’amafaranga y’u Rwanda 1,900,000 nyuma yo guhabwa amahugurwa.

Justin Mbitezimana , umwe mu bagize iri tsinda yagize ati: “Jyewe ndi umusore warangije amashuri yisumbuye ,mugihe  nari maze imyaka ibiri ntashobora no kwigurira isabune , nibwo nagize amahirwe  yo guhugurwa mu “Akazi Kanoze” ubwo nifuzaga kuzihugura mu masomo y’ubukanishi nyuma naje guhitamo gutunganya imisatsi kuko aribyo bifite amafaranga muri aka gace , kuri ubu nkaba  ninjiza amafaranga buri munsi  nkabasha kwikemurira ibibazo.”

Justin Mbitezimana ukora umwuga wo kogosha

Abakozi bakora muruganda rwenga inzoga barimo koza amacupa
Urubyiruko rukora ubuhinzi bw’ibihumyo

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *