Burkina Faso: Abasilikali barenga 20 baguye mubitero mu kwezi kumwe

Uyu munsi, abasilikali umunani bishwe n’igisasu cyaturikanye imodoka barimo igikandagiye, mu ntara ya Soum, mu majyaruguru ya Burkina Faso.

Perezida Roch Marc Christian Kaboré yoherereje ubutumwa bw’akababaro ingabo z’igihugu, n’imiryango y’abasilikali bapfuye. Yavuze ko ibitero nka biriya bitazigera bibaca intege zo kurengera ubusugire bw’igihugu.

Burkina Faso ihana imbibe na Mali na Niger, ibihugu bibili bimaze imyaka itatu bihanganye n’intambara y’intagondwa.

Igitero cy’uyu munsi gikurikiye ikindi cyahitanye abajandarume batatu ku cyumweru gishize muri iriya ntara ya Soum. Intagondwa zashimuse kandi abantu batatu bakorera ikigo gicukura zahabu,barimo Umuhinde, Umuny’Afrika y’Epfo, n’umwenegihugu cya Burkina Faso.

Mu burasirazuba bwa Burkina Faso, abasilikali 13 nabo bahitanywe n’ibisasu byaturikije imodoka zabo mu kwezi kwa munani gushize.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *