REG: Umwaka utaha wa 2024 uzasiga hafi ingo zose zifite amashangarazi

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) iratangaza ko 74% by’ingo zimaze kugezwaho amashanyarazi, umuriro utangwa mu gihugu ukaba ungana na megawate 333 uvuye kuri megawate 273.

Ibi ni ibyatangarijwe mu kiganiro cyahuje abanyamakuru n’ubuyobozi bwa REG kuri uyu wa 24 Ukwakira 2023 hanerekanwa aho amashanyarazi acanwa mu Rwanda aturuka; aho aturuka mu mazi abarirwa ku kigero cya 31%, amashanyarazi aturuka kuri nyiramugengeri ni 24% , aturuka kuri gaze metane ni 16% , amashanyarazi y’inganda ahuriweho n’ibindi bihugu angana na 13% mu gihe akomoka ku mirasire y’izuba angana na 3%.

Umuyobozi Mukuru wa REG Armand Zingiro avuga ko hari byinshi byo kwishimira, kuko abagerwaho n’amashanyarazi uyu munsi bari ku kigero cyiza ugereranyije no mu myaka yashize.

Armand Zingiro, Umuyobozi mukuru wa REG

Ati “Kubyerekeye ingano y’abantu bafite amashanyarazi uyu munsi tugeze kuri 74.4% y’ingo zifite amashanyarazi, iyo tuvuze ingo zifite amashanyarazi, tuba dufite abafatiye ku muyoboro mugari n’abandi bafatiye ku yindi miyoboro, ku ngo miliyoni 2.5 mu Rwanda, uyu munsi miliyoni 1.8 zose zifite amashanyarazi, ni ukuvuga 54% y’abafatiye ku muyoboro mugari, hanyuma tukagira 20% bafatiye ku yindi miyoboro, umwaka ushize twahaye ingo zigera ku bihumbi 230 amashanyarazi kandi ako kazi karakomeje.”

Ku rundi ruhande ariko   Zingiro avuga ko uko amikoro azagenda aboneka mu mpera za 2024 abanyarwanda bazabona amashanyarazi ku kigero hafi 100%.

Yagize ati: “Uko amikoro aboneka niko duha amashanyarazi abaturage, niba uyu munsi turi kuri 74.4%, imbaraga zo guha amashanyarazi abaturage urwego rwacu rwa REG rurazifite n’abandi dufatanya muri iki gikorwa, ntabwo nabaha umubare yaho tuzagera nitugera muri 2024, ariko tuzaba dukabakaba 100%, uko amikoro azagenda aboneka tuzagenda duha abaturage amashanyarazi.”

Imwe mu mishinga yabonetse uyu mwaka ikongera ingano y’amashanyarazi hari uwa Mwange-Kavumu watanze Kilowate 300, Ntaruka E ifite Megawate 2 hamwe n’amashanyarazi aturuka ku baturanyi agera kuri Megawati 40.

Imwe mu mishinga irimo kurangira itegerejweho gutanga amashanyarazi irimo uwa Shema Power uvana Gaze Metane mu Kivu, ugomba gutanga megawate 56, bakaba bageze kuri megawati 37, bikaba biteganyijwe ko bazagera kuri 50, ubundi izindi 6 zikazajya zikoreshwa mu nganda.

Hari kandi n’urugomero rwa Rusumo ruhuriweho n’ibihugu byibituranyi, rukazatanga Megawati 80, zizasaranganywa n’ibihugu bitandukanye aribyo u Rwanda, u Burundi hamwe na Tanzania, aho buri gihugu kizajya kibona megawati 27.

Uyu munsi imirimo kuri urwo rugomero ikaba ikiri mu igerageza, bakaba bamaze kugera kuri megawati 27, bikaba biteganyijwe ko mu mpera z’ukwakira bazaba barangije iryo gerageza ayo mashanyarazi agatangira gutangwa mu buryo buhoraho.

By: Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *