Fausta, inkura yari ikuze kurusha izindi ku Isi yapfuye

Inkura yo muri Tanzania yo mu bwoko bw’iz’umukara yitwa ‘Fausta’ yari ifite agahigo ko kuba ari yo ikuze kuruta izindi ku Isi yapfuye ifite imyaka 57.

Amakuru y’urupfu rwa Fausta yamenyakanye ku wa 27 Ukuboza ubwo umwe mu bayobozi b’iyi pariki Dr Freddy Manongi yatangazaga ko iyi inkura yazize urupfu rusanzwe.

Yagize Ati “Amateka yerekana ko Fausta ariyo nkura yabayeho igihe kinini kandi yapfuye urupfu rusanzwe kuri uyu mugoroba wo kuwa 27 Ukuboza”.

Fausta yageze muri Tanzania mu 1965 ubwo yari ifite imyaka itatu ijyanwa muri pariki ya Ngorongoro aho yabaye kugeza ifite imyaka 54, nyuma iza kwimurwa kuko yari itangiye guhuma kubera gusaza.

Dr Manongi avuga ko mu 2016 mu rwego rwo kuyirinda bahisemo kuyishyira ahantu h’umwihariko kuko izindi nyamaswa zirimo impyisi zari zitangiye kuyikomeretsa.

Yagize Ati “inyamaswa z’inyamahane, by’umwihariko impyisi zatangiye kuyitera maze igira ibikomere bikomeye, mu 2016 twahisemo kuyikura mu cyanya maze tuyishyira aho yitabwaho by’umwihariko”.

Aha hantu h’umwihariko Fausta yarahabaye initabwaho byihariye kugeza ku wa 27 Ukuboza ubwo yapfaga.

Kuba Fausta itarigeze ibyara na rimwe biri mu byo abahanga bavuga ko byatumye ibaho igihe kirekire kuko ubusanzwe inkura zibaho imyaka iri hagati ya 37 na 43 cyangwa zikaba zagera kuri 50 igihe zaba ziri ahantu hihariye.

N’ubwo umubare w’Inkura z’umukara muri iyi myaka uri kwiyongera, ziri mu zashyizwe ku rutonde rw’inyamaswa zishobora kuzimira kubera kwibasirwa na ba rushimusi bazica bashaka amahembe yazo.

Fausta niyo nkura yari ikuze kurusha izindi ku isi

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *