Abubakar Lawal yatandukanye na Vipers SC

Nyuma y’amezi atandatu gusa, ikipe ya Vipers Sport Club yo mu cyiciro cya mbere muri Uganda, yamaze gutandukana na rutahiza ukomoka muri Nigeria, Abubakar Lawar wayigiyemo avuye mu Rwanda.

Abukar Lawal yamaze gutandukana na Vipers SC

Kugeza ubu ntacyo ubuyobozi bw’iyi kipe buratangaza kuri aya makuru, ariko amakuru aturuka muri Uganda avuga ko impande zombi zatandukanye biciye mu bwumvikane.

Ikipe ya Vipers SC nyuma yo gutakaza Ceasar Manzoki, yabuze umusimbura w’uyu mukinnyi ukina mu busatirizi. Ikipe yahise isinyisha Karim Ndugwa imuvanye muri Bull FC yo muri iki gihugu.

Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Nigera, yari afite amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe ariko ntabwo yigeze abona umwanya uhagije wo gukina.

Lawal yakiniye AS Kigali imyaka ibiri, ayifasha kwegukana ibikombe igikombe kimwe cy’Amahoro.

Amakuru avuga ko uyu mukinyi w’imyaka 27, Rayon Sports yakomeje kumucungira hafi na mbere yo kwerekeza muri Uganda, cyane ko yamwifuje ariko bikarangira itamubonye.

by:IMENA

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published.