Rwanda: Kongera Imbaraga mu guharanira uburenganzira bwa muntu n’ingenzi

Tariki 12 ugushyingo, I kigali hateraniye Inama y’Igihugu ku Burenganzira bwa Muntu, yari igamije kurebera hamwe ahakeneye kongerwa ingufu kugira ngo ihame ryo kurengera uburenganzira bwa muntu rikomeze kubahirizwa mu Rwanda.

Ni inama yateguwe na Minisiteri y’Ubutabera, Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda [NCHR] n’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda [One UN], mu rwego rwo kwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 75 ishize hemejwe Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye Uburenganzira bwa Muntu [Universal Declaration of Human Rights] yo ku wa 10 Ukuboza 1948. Ni umunsi uzizihizwa ku itariki nk’iyo mu Ukuboza uyu mwaka.

Ni, inama yitabiriwe n’abayobozi baturuste mu nzego zitandukanye za leta n’amashami ya Loni mu Rwanda ndetsi n’abandi.

Joseph Ryarasa Nkurunziza, Umuyobozi w’Ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta mu Rwanda (RCSP)avuga ko ikibazo gikomeye ari uko abaturage batamenyeshwa uburenganzira bwabo aho butangirira naho burangirira.

Nkurunziza Joseph Ryarasa, Umuyobozi w’Ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta mu Rwanda (RCSP)

Nkurunziza Joseph Ryarasa yagize Ati. “Tugomba kugira abashinzwe kubahiriza amategeko bahuguwe ku itangazo ry’uburenganzira bwa muntu,twe nka sosiyete sivile, tubona ko iyo abantu bamenye ibyo igihugu cyiyemeje, ibi bizamura ishyirwa mu bikorwa baba barageneye abene igihugu.”

Nkurunziza yasoje avuga ko u Rwanda rutagomba kwibanda ku kwandika inkuru zatsinze ahubwo ko rwibanda ku biganiro ku ntege nke zo kunoza aho hagaragaye kunengwa bikunze kugaruka muri raporo zitandukanye zicishwa mu ,bitangazamakuru bitandukanye.

Umuyobozi wa Komisiyo ya Loni ushinzwe ubukungu muri Afurika y’Uburasirazuba, Mama Keita, yavuze ko hari intambwe igaragara imaze guterwa mu nzego zinyuranye mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu ku isi.

Umuyobozi wa Komisiyo ya Loni ishinzwe ubukungu muri Afurika y’Uburasirazuba, Mama Keita

Mama Keita yagize Ati “Nubwo bimeze bityo ariko buri munsi haba hakenewe kongerwa imbaraga cyane muri iy’iSi igenda ihinduka umunsi ku munsi,Njye ku ruhande rwanjye nasaba ko hakazwa ingamba z’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage rishingiye ku bukungu cyane mu bihugu bikiri mu nzira z’iterambere kuko iyo icyo cyakemutse byoroshya no gukemura ibindi bibazo biba bigaragara mu zindi nzego z’ibihugu”

Perezida wa komisiyo y’igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu Providence Murungi yijeje ubufatanye n’izindi nzego mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ariko avuga ko komisiyo izakomeza kwibutsa guverinoma ibyo yiyemeje buri gihe.

Providence Murungi, perezida wa komisiyo y’igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu

Providence Murungi yagize Ati. “Twe nka Komisiyo ibyo guverinoma izagaragaza ko aribyo bishyizwe imbere, nibyo tuzakurikirana tumenye niba bishyirwa mu bikorwa, no gukebura niba hari aho bidakorwa neza muri rusange.”

Yongeyeho ko, kenshi u Rwanda rwagiye rushyirwa mu majwi n’ibihugu byinshi cyane ibyo mu Burengerazuba bw’Isi ku bijyanye no kwirengagiza uburenganzira bwa muntu, binyuze muri raporo zisohoka n’inyandiko zinyuranye.

Minisitiri w’ubutabera n’umushinjacyaha mukuru, Dr. Ugirashebuja Emmanuel yavuze ko iyi mihigo ari ingenzi mu kuyobora igihugu kurushaho gushyira mu bikorwa ibyo igihugu cyiyemeje guharanira uburenganzira bwa muntu.

Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’ubutabera akaba n’umushinjacyaha mukuru

Agira ATI. “Hashyizweho inzego zinyuranye mu murongo wo kwita kuburenganzira bwa muntu, hari inzego z’iperereza, komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, inkiko, ibyo byose biriho kuko nka Leta hari icyo duharanira kugeraho.”

ubwitange bwacu kuri iki kibazo n’inzira igana muri sosiyete aho uburenganzira bwa buri muntu ku giti cye bwubahirizwa busaba imbaraga rusange, ubwitange butajegajega, ndetse no guhuriza hamwe ubutabera mukubaka igihugu.

Yasoje agira Ati. “Nubwo hari ibyagezweho mu gusuzuma politiki y’ubutabera, kuzamura uburenganzira bw’umugore n’abana, no kubona ubutabera n’ibimenyetso by’ubucamanza, urugendo rugana ku burenganzira bwa muntu ku isi yose ruracyari urugendo rurerure kuko havutse uburyo bushya bw’ibibazo by’ubucamanza bugomba kubahirizwa.

By: Florence Uwamaliya

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *