Madamu Jeannette Kagame yagiye gufata mu mugongo Monica muri Namibia 

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare 2024, Madamu Jeannette Kagame, ni bwo yageze mu gihugu cya Namibia aho yagiye guhumuriza umufasha wa nyakwigendera Perezida Hage G. Geingob, Madamu Monica Geingos n’igihugu cya Namibia akaba yakirianywe urugwiro rwinshi.

Ku rukuta rwa X rwa Madamu Jeannette Kagame banditse ko yageze muri Namibia ndetse amafoto yahamugaragaje ahoberana na Madamu Monica mu rwego rwo kumufata mu mugongo.

Icyo gihugu kikimara kugira ibyago byo kubura umukuru w’igihugu, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda   Paul Kagame yihanganishije Madamu Monica Geingos n’Abanyanamibiya muri rusange, ku bw’urupfu rwa Perezida Dr Hage Geingob witabye Imyaka ku myaka 82.

Perezida Dr Hage Geingob, yitabye Imana mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki 04 Mutarama 2024, aguye mu bitaro bya Lady Pohamba, biherereye mu Murwa Mukuru Windhoek.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yafashe mu mugongo Abanyanamibiya, by’umwihariko umufasha wa Perezida Dr Hage Geingob, Monica Geingos ashimangira ko ubuyobozi bwe bwaranzwe no gukorera abaturage.

Yagize ati: “Ubuyobozi bwe mu rugamba rwo kubohora Namibia, kwitanga bidacogora mu gukorera abaturage be, ndetse n’ubwitange yagaragarije Afurika yunze Ubumwe, byose bizahora bizirikanwa n’ibiragano bizaza.”

Nangolo Mbumba, Visi Perezida wa Namibia, yatangaje ko Geingob yapfuye mu masaha ya kare cyane mu gitondo cyo ku Cyumweru.

Mu itangazo, Mbumba yagize ati “Iruhande rwe hari umugore we Monica Geingos hamwe n’abana be.”

Perezida Geingob mu kwezi gushize, yari yatangaje ku mugaragaro ko bamusanganye kanseri, ndetse nyuma y’urupfu rwe ibiro bye byavuze ko yari afite gahunda yo kujya kwivuriza muri Amerika muri uku kwezi kwa Gashyantare.

Perezida Geingob umwaka ushize yari yatangaje ko yakize kanseri ya prostate nyuma y’uko muri 2014 bari bamubaze.

Geingob yabaye Umukuru w’Igihugu mu 2015, akaba yari muri Manda ye ya Kabiri yari iya nyuma aho Namibia yari mu bikorwa byo kwitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite azaba mu Ugushyingo uyu mwaka.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *