Bugesera: Abana bavuka ku babyeyi banduye bari kuri 2,2%

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyamata biherereye mu karere ka Busegera mu ntara y’Iburasirazuba, buratangaza ko mu mwaka wa 2017 na 2018 abana bavuka ku babyeyi banduye bangana na 2,2%.
Hitimana Janvier umukozi w’ibitaro ushinzwe porogaramu yo kurwanya SIDA muri ibyo bitaro, asobanura ko iyo mibare yazamutse,intandaro ikaba yaratewe n’uko  gupima inda kugeza ubu byishyuzwa amafaranga 1000 inshuro enye zose kugira ngo umubyeyi abone kubyara. Akomeza asobanura ko uko gucibwa amafaranga byatumye ababyeyi batitabira kwipimisha SIDA bigatuma umubare w’abo bana ugera kuri 2% uzamuka kubera ko ababyeyi batitabira bitewe no gutinya icyo kiguzi.
Nkuko Hitimana abitangaza , yavuze ko mbere y’umwana wa 2017 abana bavuka ku babyeyi banduye bari kuri 1%.
Aha yagaragaje  ko abantu 5728 aribo bafatira imiti kwa Muganga mu karere kose ka Bugesera mu baturage bangana 48142 batuye ako karere.
Nk’uko akomeza abisobanura , uko kuzamuka gushobora no guterwa n’umwe mu bashakanye(umugabo) ushobora kuba yaranduye akajya ku miti mu gihe kingana n’amezi byibuze abiri ariko nyuma yakorana imibonano n’umugore bashakanye akamutera inda ariko hiyongereyeho na Virusi itera SIDA bikaviramo no kwanduza uwo atwite.
Niyomwungeri Valentine utuye mu murenge Ntarama mu karere ka Bugesera, avuga ko atigeze yipimisha atwite none bikaba byaramuviriyemo kubyara umwana ubana n’ubwandu.
Akaba asaba ko amafaranga asabwa ababyeyi bajya kwipimisha yakurwaho kugira ngo abatwite bajye kwipimisha ku buntu hanyuma habeho kubyara abana batanduye.
Kugeza ubu mu Rwanda  abana bavuka ku babyeyi bafite ubwandu bari kuri 2% mu gihe intego ari uko byagera kuri 0%.
Muri rusange ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bukaba buhagaze ku rugero rwa  3%.

Nyirinkindi  Aime  Erneste waje ahagarariye RBC   yagaragaje ko m’u Rwanda  abakora imibonano mpuza bitsina   babihuje  aribo bakunze kumenyekana ku mazima y’abatinganyi bagera kuri 48 % , naho abandi bo basanzwe bakaba ari 40%

Zimwe mu ngamba zafashwe mu gukumira ikwirakwiza ry’ubwandu bushya , harimo kuba harashyizweho  gahunda y’ubukangurarambaga  bwo gukwirakwiza  udukingirizo  hirya no hino muri Kigali aho  hari utuzu rusange tugera kuri dutanu , naho muntara  hakaba  utuzu dutatu dutandukanye twose hamwe tukaba umunani ,bityo bikorohera  abantu  bashaka udukingirizo ndetse baka baduhererwa ubuntu nta kiguzi , aho kugirango baveho bishora m’ubusambanyi budakingiye.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *