Abanyarwanda 17,800 bashya bagiye guhabwa imiti igabanya ubukana bwa HIV-AIDS

Kuri uyu wa kane, Minisiteri y’ubuzima yatangije gahunda nshya yise ‘Treat All’ igamije gutangira guha imiti igabanya ubukana Abanyarwanda 17,800 banduye ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ariko bakaba bari bataremererwa gufata imiti kubera ko igihe cyari kitaragera.

Ikigereranyo cy’abantu bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu Rwanda kigaragaza ko hari abagera ku bihumbi 210 kuva mu myaka 10 ishize.

Muri aba banduye, ibihumbi 162,486 bahabwaga imiti igabanya ubukana, abandi 17,800 bari bategereje ko abasirikare barinda umubiriwe bagabanuka ngo batangire guhabwa imiti igabanya ubukana.

Ugendeye kuri iyi mibare, hirya no hino mu Rwanda hari abantu barenga ibihumbi 30 banduye SIDA ariko batazi ko bayifite.

Gahunda y’Isi nshya yiswe ‘Treat All (bavure/biteho bose)’ igamije guha amahirwe abantu banduraga agakoko gatera SIDA, ariko ntibahite bagira amahirwe yo guhita bahabwa imiti igabanya ubukana mu gihe bamaze kwipimisha bagasanga baranduye. Kuvura abanduye ubwandu bw’agakoko gatera SIDA hakiri kare ngo bishobora kugabanya amahirwe yo gupfa ku kigero cya 53%.

Mu bisobanuro bye DR Sabin Nsanzimana, umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara ya SIDA n’izandurira mu mibonano mpuzabitsina muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) avuga kubijyanye n’umuntu wanduye agakoko (virus) gatera SIDA yagize; ati “Iyo umuntu yanduraga bategerezaga ko abasirikare barinda umubiriwe bagabanuka bakagera kuri bakajya munsi ya 500, icyo gihe habaga hari n’ibyuririzi byatangiye kuza. Iyo gahunda ntabwo yafashaga abenshi, hari n’abashoboraga gupfa bataratangira imiti.”

Dr Nsanzima avuga ko umuntu wanduye ‘Virus’ iyo atari ku miti aba afite twa ‘virus’ Miliyari 10 ziba zigenda mu maraso ye, uretse kuba izo Virus ngo zangiza umubiri we, ngo n’iyo agize uwo ahura nawe bakaba bakora nk’imibonano mpuzabitsina idakingiye cyangwa amaraso ye akaba yahura n’ay’undi muntu, yanduza cyane kurusha umuntu uri ku miti.

Ati “Ubushakashatsi bugaragaza ko umuntu ufite ubwandu uri ku miti, hagabanukaho 96% kwanduza kurusha uteri ku miti. Guha abantu bose imiti biragabanya kwanduzanya, no guca bya byuririzi byahitanaha abantu.”

Uyu muyobozi ushinzwe indwara ya SIDA n’izandurira mu mibonano mpuzabitsina avuga ko hateguwe imiti y’abantu bose bafite agakoko gatera SIDA baba abana cyangwa abakuru.

Mu gutangiza gahunda ya ‘Treat All’, Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho yavuze ko nubwo bigiye kongera Miliyoni enye z’Amadolari ku ngengo yagenerwaga kurwanya SIDA, ndetse n’imiti ikaba ihenze, ngo iyi gahunda ifite inyungu mu buryo bw’igihe kirekire kuko bizagabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu Rwanda, kandi bitumen Abanyarwanda banduye bakomeza gukorera igihugu cyabo.

Agasaba abanyarwanda nabo kwitwarararika bakirinda ubusambanyi budakingiye kuko kongera ubwandu bw’agakoko gatera SIDA birushaho kongerera umutwaro Leta.

Kuva kuri uyu wa gatanu, tariki 01 Nyakanga 2016, abantu bose bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ariko bari bateremererwa guhabwa imiti igabanya ubukana bashobora guhita bagana ibigo nderabuzima n’ibitaro bibemereye bagahabwa imiti.

Abaganga n’inzobere bo mu mavuriro 152 mu gihugu hose basanzwe batanga imiti igabanya ubuka, ngo barahuguwe kuva muri Gashyantare 2016, bakaba biteguye, ndetse n’imiti barayigejejweho.

Muneza Sylvie, umuyobozi mu Rugaga Nyarwanda rw’ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA yashimiye Guverinoma kubw’iyi gahunda kuko ngo igiye kubafasha guhangana n’ubwandu.

Kuva mu mwaka ishize, ubushakashatsi ngo bugaragaza ko mu Rwanda byibura buri mwaka abantu 3 ku 1000 bandura Virus Itera SIDA. Mu gihe buri mwaka hapfa abagera ku 1832.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *