Kigali :Impanuka y’imodoka yahitanye abantu bane

Mu Karere ka Nyarugenge ku muhanda wa Nyamirambo werekeza Mageragere mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 30 Kamena,2016 impanuka y’imodoka ya Toyota Hiace yahitanye abantu bane abandi babarirwa ku icyenda barakomereka, yabereye hafi y’aho bita kwa Kayitani mu murenge wa Nyamirambo, Akagari ka Gasharu, Umudugudu wa Rwintare.

Supt JMV Ndushabandi Umuvugizi wa Police ishami rishinzwe umutekano mu muhanda yavuze ko abantu bane aribo bahitanywe n’yi mpanuka abandi icyenda bagakomereka.

nyamirambo-2-df5b1

Uburyo imodoka yabaye

Biravugwa ko iyi mpanuka yatewe n’umushoferi w’iyi modoka ya Toyota Hiace ifite Plaque numero RAB 251G wananiwe gukata ikorosi imodoka ikarenga umuhanda ikibirandura.

Spt Ndushabandi avuga ko amakuru bahawe n’abarokotse iyi mpanuka ari uko umushoferi w’iyi modoka yari yanyoye inzoga bigaragara ko atwaye imodoka nabi, yihuta cyane kandi mu muhanda umanuka.

Abakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro bya CHUK naho abitabye Imana bajyanywe ku bitaro bya Police ku Kacyiru.

Uyu muhanda w’ibitaka ukoramo imodoka za Minibus zitwara abagenzi berekeza muri aka gace kahoze ari icyaro ubu kari guturwa cyane.

Iyi modoka yari itwawe n’uwitwa Emmanuel Hakizimana wananiwe kugabanya umuvuduko w’iyi modoka bageze ahamanuka mu ikorosi ririmo utubuye duto, maze ayikase igwa igaramye.

Spt Ndushabandi yasabye abashoferi kwitwararika mu mihanda y’ibitaka, bakamenya neza niba imodoka zabo zujuje ibisabwa (controle technique) kandi ngo ba nyiri kompanyi zitwara abagenzi bakagenzura imyitwarire y’abashoferi baha imodoka ngo batware ubuzima bw’abantu benshi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *