Abakora ubuhinzi n’ubworozi biyemeje guhangana n’ibibazo bikibugaragaramo

Ibiganiro byabaye tariki 29 Werurwe 2019 byateguwe na PSF ku bufatanye n’umushinga wita ku buhinzi mu Rwanda (PSDAG), mu rwego rwo kurebara hamwe  ahagikeneye kongerwa ingufu kugira ngo abari mu buhinzi n’ubworozi bubateze imbere.

Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Donat Munyurangabo, yavuze ko kuba abikorera mu buhinzi n’ubworozi  babikora nk’umwuga bituma  bivanaho urujijo ku byavugwaga ko umuhinzi ari umukene. Yagize ati:”Mbere umuhinzi yahingaga ibyo kurya gusa ariko ubu asigaye ahinga agasagurira n’amasoko. Gufatanya n’abikorera n’inzego zibanze zitandukanye bituma umuhinzi agenda atera imbere“.

Munyurangabo akomeza avuga ko icyo bifuza ku bahinzi ari ukurebera hamwe n’abakoresha ibyavuye mu buhinzi no kurebera hamwe icyo abagura banenga kigakosorwa. Yagize ati:”Duhora duhuza inzego za Leta n’abikorera mu gushakira hamwe umuti w’ibibazo , ibyakemuwe ndetse  n’ibyingenzi byakorwa kugira ngo hazamurwe ubuhinzi kugirango bugere kurwego rwifuzwa i“.

Ku kibazo cy’ibifungwamo ibikomoka kub’ubuhinzi (emballages) bidapfa kuboneka cyane ku isoko, Munyurangabo avuga ko mu Rwanda kugeza ubu hari inganda 12 nto ziciriritse  zikora ibyo gupfunyikamo byemewe gukoreshwa (emballages) kandi ko hari  intego y’uko mu gihe kiri imbere hazatangira uruganda rugezweho ruzakora byinshi kandi byizewe , mu gihe gito bikagabanya ibura ryabyo  ku masoko . Akomeza amara abantu impungenge  ko  no mu gihe urwo ruganda runini rutaratangira habaho gushaka  ibisubizo kuko hakiri emballages z’ubwoko bumwe na bumwe zigitumizwa hanze mu bindi bihugu.

Ukuriye ihuriro ry’abahinzi n’aborozi muri PSF, Nsengiyumva François, avuga ko ahanini icyo iyo nama yari igamije ari ukureba uko ibibazo biri mu buhinzi byakemuka hagasuzumwa niba imbaraga zishyirwa mu buhinzi n’ubworozi bitanga umusaruro.

Nsengiyumva akomeza avuga ko ibyo bifuza kugeraho babigeraho, ariko hakiri imbogamizi . Ati:”Muri Iyi nama niho turebera icyakorwa , ibikwiye gukosorwa , mu bibazo bigaragara kugeza ubu mu buhinzi n’uko hacyiri ibibazo by’imbuto nziza , umusaruro upfa ubusa , inganda zitabona ibikoresho zikenera n’ibindi  ibyo bigatuma ubuhinzi budatera imbere nk’uko twifuza“.

Gafaranga Joseph wari uhagarariye urugaga IMBARAGA yavuze ko hakenewe ibiganiro bihoraho hagati y’abahinzi b’ibirayi n’umuceri kugirango buri wese amenye icyo akeneye ku wundi.Yagize ati:”ibi biganiro byaba byiza bibayeho buri gihe bigahuza inzego zitandukanye, ibibazo byizweho mu nama ishize bigaherwaho harebwa niba byarakemutse mbere yo kurebera hamwe ibindi bishya“. Gafaranga akomeza avuga ko kwigisha umuhinzi kubara igishoro, bizamufasha kumenya icyo yashoye mu butaka bikamufasha  no kumenya igiciro cy’ibyo yejeje.

Katabarwa Augustin ukuriye urugaga rw’amakoperative mu Rwanda yavuze ko ubuhinzi bw’ibirayi , umuceri , Amata , n’ubworozi bw’inzuki (ubuvumvu) byageragejwe kubonerwa umuti ubu bikaba biri mu nzira zo gukemuka. Akomeza agira ati:” Kugeza ubu 70% bakora ubuhinzi , ariko usanga hakiri kibazo cy’ubwitabire bucye bw’urubyiruko mu buhinzi, ariko turashimira Minagri ko kuri ubu yatangiye kwegereza urubyiruko abahinzi “.

Muri iyi nama habaye n’umwanya mwiza wo kumurika ibyagezweho

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *