Bugesera:Serge Foundation indashyikirwa mu iterambere ry’Akarere

Kuri uyu wa 29 Werurwe 2019 nibwo Mu ntara y’Uburasirazuba mu  Akarere ka Bugesera   Umurenge wa Nyamata , hasojwe imurikabikorwa ry’iminsi itatu rihuza abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere (JADF) ka Bugesera.

Iri murika bikorwa ryaranzwe ahanini no kumurika  bimwe mu  bikorerwa iwacu,ryitabiwe n’umuryango  Serge Foundation usanzwe ufite ibigwi byinshi harimo no   kurwanya  imirire mibi ikunze kwibasira abana.

Bimwe mu byo uyu muryango wibandaho harimo kuba warihaye inshingano yo guca ikibazo kigwingira mu bana,aho bahugura bakanigisha ababyeyi n’urubyiruko uburyo bafata amafunguro agizwe n’indyo yuzuye.

Mu rwego rwo kwimakaza gahunda yo gufasha ingo kubona amafunguro agizwe n’indyo yuzuye mu rwego rwo kurwanya ingaruka ziterwa n’imirire mibi ari nayo ntandaro y’igwingira rya hato na hato cyane cyane kubuzima  bw’abana , umuryango Serge Foundation ufasha abayeyi gutegura uturima tw’igikoni ahanini duterwamo imboga z’amoko yose,no kuberekere ibikwiye guhingwamo  n’uburyo byitabwaho bigatanga umusaruro.

Sibyo gusa kandi kuko muri byinshi uyu muryango ukora harimo no kwigisha urubyiruko imyuga itandukanye hagamijwe kwihangira imirimo no gutegura ejo heza habo.

Umulisa Aime Josiane umukozi muri  Serge Foundation Abajijwe icyo imurika gurisha bitabiriye ribamariye,yasubije muri aya amagambo ati ”Mubyukuri abantu benshi baba bazi ibyo ukora ,ariko iyo tuje mu imurikagurisha nkiri tukahahurira turi ONG zitandukanye zikorera mu karere ka Bugesera,usanga dushyira imbaraga hamwe,bityo tukabasha no kwigira kubandi kuko ari umwanya mwiza wo kumenyana mu rwego rwo kuzamura serivisi dutanga kugirango zirusheho kunogera  abazihabwa”

Serge foundation nk’umuryango urangwa n’ibikorwa by’indashyikirwa , muri iri murika gurisha ubuyobozi bw’Akarere  ka Bugesera bwabageneye  igihembo cya mbere.

Umuryango Serge Foundation washimiwe kuba indashyikirwa, uhabwa igihembo cyashyikirijwe UWAMAHORO  Innocente akaba umuyobozi mukuru

Twababwira ko umushyitsi Mukuru yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Habimana Kizito, wafashe umwanya wo gushima uruhare  Abafatanyabikorwa  b’Akarere ka Bugesera bagira mu kugateza imbere no guhindura ubuzima bw’abagatuye muri rusange.

Iri murikabikorwa ryaranzwe no kugaragariza abaturage, inzego za Leta, iz’abikorera n’izigenga ibyo bakora. Buri mufatanyabikorwa akaba yarabonye umwanya wo kumurika no gusobanura ibyo akora bigira uruhare mukuzamura  iterambere ry’Akarere ka Bugesera.

Umulisa Aimee Josiane umukozi wa Serge Foundation
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Habimana Kizito, yashimye uruhare rw’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera
Umuyobozi w’ Akarere ka Bugesera atangaza uruhare rw’Abafatanyabikorwa mu iterambere

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *