Impuzamiryango Cladho yashimiwe kwitangira uburenganzira bw’Umwana

Kuri uyu wa 29 Werurwe 2019 mu Akarere ka Bugesera hasojwe imurikabikorwa  ryahuje abaturage, Inzego za Leta, Iz’abikorera n’Imiryango itegamiye kuri Leta,aho  buri mufatanyabikorwa mubaryitabiriye  yabonye umwanya wo kumurika no gusobanura ibyo akora bigira uruhare mu iterambere ry’Akarere ka Bugesera.

Impuzamiryango  Cladho ifite munshingano zawo guharanira uburenganzira bw’umwana nawo nk’umufatanyabikorwa w’akarere ka Bugesera , wafashe iyambere mu kwitabira iri murikabikorwa.

Asobanura impamvu nyamukuru zatumye uyi mpuzamiryango Cladho yitabira iri murika bikorwa , Murwanashyaka Evariste  Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa byayo yagize ati ” Twaje hano  mu imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera aho twaje kumurika bimwe mubyo tuhakorera ari byo bijyanye no kurengera abana, akaba ari umushinga dukorana n’abandi bafatanyabikorwa bacu , tukaba dufite mu inshingano kurengera umwana , kumumenyesha uburenganzira bwe , guhugura ababyeyi no guhugura inzego z’ibanze ndetse n’abandi bantu bose bafite aho bahuriye n’umwana , hakiyongeraho no kuzamura uruhare rw’umwana mubimukorerwa”.

Impuzamiryango  Cladho ikorera ahantu hatandukanye mu gihugu  , ikaba ifite ibikorwa byayo mu  turere 23  mu nshingano zayo ikaba  yita kuburenganzira bw’umwana kuva mubuto bwe kugera kumyaka cumi n’umunani , ariko kubijyanye no gutangira guhugura bigatangirira kubagejeje kukigero cy’imyaka umunani ,bagahugurwa kubijyanye no gukurikirana uburenganzira bwabo, ibijyanye n’uburyo bwo kwizigamira, ndetse bagahabwa n’umwanya wo gukorana n’inzego z’ibanze  mu kugenzura uko uburenganzira bwabo bwubahirizwa,bakanatanga amanota kur’izo nzego muburyo zishyira munshingano ibibagenerwa.

Umutoni Chantal utuye  mu Akarere ka Bugesera Umurenge wa Ntarama  Akagali ka Kanzenze , yavuze imyato iy’impuzamiryango  Cladho , ashimangira ko ibyiza bayikesha bibafasha guhindura ubuzima,ndetse n’abari batangiye kwiheba bakagarurirwa icyizere cyane  nk’abacikiriza amashuri kubera ingorane zitandukanye ,  bagafashwa kuyasubiramo , ibi bikagerwaho binyuze mu mahugurwa n’ubujyanama  bahabwa k’ubufatanye na Cladho ndetse nabo bakagera kurwego rwo guhugura abandi.

Umuyobozi wa JADF mu Karere ka Bugesera, Murenzi Emmanuel, yavuze ko imurikabikorwa aba ari igihe cyiza cyo kubona  umwanya wo gusobanurira abagenerwabikorwa uko babisigasira.

Evariste Murwanashyaka Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri Cladho
Umutoni Chantal umugenerwabikorwa wa Cladho
Abari bitabiriye kumurika ibikorwa byabo i Bugesera
Umuyobozi wa Akarere ka Bugesera atangaza uruhare rw’Abafatanyabikorwa mu iterambere

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *