Abakinnyi babujijwe kwigaragambya mu mikino Olyempike yo mu mpeshyi

Amabwiriza mashya agenga abakinnyi mu marushanwa y’imikino Olempike izabera mu Buyapani mumpeshyi iri imbere abasaba kutigaragambya ku bibuga, aho baherwa imidari cyangwa aho bacumbikirwa.

Ibimenyetso by’umubiri byo kwigaragambya mu bya politiki nko kuzamura igipfunsi, gupfukama biri mu bibujijwe  mu mabwiriza mashya y’aya marushanwa.

Gusa, abakinnyi bemerewe kugaragaza ibitekerezo byabo mu binyamakuru cyangwa imbuga nkoranyambaga.

Bashobora no kubikora mu gihe cy’ibiganiro n’abanyamakuru cyangwa ahantu hitwa “mixed zone” nk’uko komite mpuzamahanga y’imikino olempike ibivuga.

Iyi komite ivuga ko ari bikwiye ko “ahabera iyi mikino, ahatangirwa imidari n’aho abakinnyi bacumbika haba ahantu hatarangwa ibikorwa n’ibimenyetso bya politiki, amadini cyangwa amoko”.

Aya mabwiriza arabuza ibikorwa byo kwigaragambya bisa n’igikorwa cyakozwe n’abakinnyi bo kwiruka ku maguru Tommie Smith na John Carlos mu mikino nk’iyi mu 1968.

Ibindi bibujijwe ubu kandi harimo ibimenyetso cyangwa udutambaro twambarwa bya politiki mu birori bitangiza n’ibisoza imikino olempike.

Ibi kandi birareba n’abatoza, abayobozi b’amakipe n’abafasha mu myitozo bose.

Kurenga kuri aya mabwiriza bizakurikiranwa na komite olempike, nta gihano cyatangajwe ku bazarenga kuri aya mategeko.

Ibirori byo gutangiza imikino olempike bizaba tariki 24 z’ukwezi kwa karindwi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *