Inteko ya Amerika yakumiriye Trump ku kuba yagaba igitero kuri Iran

Intego Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatoye umwanzuro ugabanya ububasha bwa Perezida Donald Trump bwo kuba yagaba igitero kuri Iran bitemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko.

Aya matora yateguwe n’aba-Democrates nyuma y’urupfu rwa Gen Qasem Soleimani, umusirikare wa Iran wari ukomeye wishwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aba badepite bavuga ko batewe impungenge n’icyatumye Trump afata umwanzuro wo kumwica

Uyu mwanzuro watowe kuri uyu wa kane ku bwiganze n’aba-Democrates kugira ngo utangire gukurikizwa bisaba ko ubanza kwemezwa na Sena. Uvuga ko Trump atagomba gukoresha ingabo z’icyo gihugu mu gikorwa by’intambara kuri Iran mu gihe nta burenganzira yabiherewe n’Inteko Ishinga Amategeko.

Ni ushingiye ku masezerano agenga intambara yo mu 1973 aha uburenganzira Inteko ya Amerika kugenzura ububasha bwa Perezida mu gufata icyemezo cyo gushora ingabo zayo mu ntambara, uvuga ko ashobora kuzikoresha gusa igihe agiye gukumira igitero kigiye kugabwa kuri Amerika.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Umutwe w’Abadepite, Nancy Pelosi yavuze ko umwanzuro wo kwica Gen Qasem Soleimani atizeye ko Trump yawufashe agamije kurengera umutekano w’icyo gihugu.

Umuyobozi w’aba-Republicains, Kevin McCarthy, yavuze ko uwo mwanzuro w’abadepite ntacyo uvuze naho mugenzi we, Whip Steve awugereranya n’itangazo rigenewe abanyamakuru.

Abinyujije kuri Twitter, Trump yavuze ko yizeye ko ‘Abasenateri bose batazatora bashyigikiye uwo mwanzuro’.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *