Umunyamuziki Manu Dibango yishwe na COVID-19

Umuhanzi w’umunyabigwi wo muri Cameroon Emmanuel N’Djoke Dibango uzwi mu muziki ku izina rya Manu Dibango, yitabye Imana nyuma y’iminsi mike atangaje ko arwaye Coronavirus.

Uyu mugabo w’imyaka 86 y’amavuko akaba umuhanga mu kuvuza ‘saxophone’, umwanditsi w’indirimbo w’umuririmbyi, kuwa Gatatu tariki 18 Werurwe 2020 abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yari yatangaje ko yafashwe na Coronavirus.

Ati “Najyanwe mu bitaro nsanganwa indwara ya Covid-19. Ubu meze neza kandi ndi mu nzira yo gukira.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Werurwe 2020 nibwo hatangajwe inkuru y’urupfu rw’uyu musaza wari umuhanga mu muziki ndetse wanagize izina rikomeye cyane muri Afurika.

Manudi Dibango mu rugendo rwe rw’umuziki yashyize imbere injyana ya Jazz, Funk na gakondo yo muri Cameroon. Ise yari umwe mu bari bagize itsinda rya Yabassi ryakanyujijeho mu muziki.

Yavutse ku wa 12 Ukuboza 1933. Akora album zakunzwe zirimo; Afrijazzy, Nyxia, Tome II, Live ’91 n’izindi.

Yakoze indirimbo zakomeje izina rye nka ‘Soul Makossa’ yo mu 1972, ‘Big Blow’ yo mu 1976, ‘New Bell’ yasohotse mu 1972 n’izindi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *