Abagabo 40% ni bo bonyine basiramuye mu Rwanda

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda, ikomeje urugamba rwo kuzamura umubare w’abagabo basiramuye, bakava kuri 40% bariho ubu, bakazagera kuri 65% mu mpera z’uyu mwaka.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, kivuga ko kuba kwisiramuza atari umuco nyarwanda bigira ingaruka ku myumvire, bigatuma bidahabwa agaciro. Kwisiramuza kandi bifatwa nk’igikorwa kigenewe abana, bigatuma abamaze gukura batacyitabira.

Arlette Nikokeza, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo gusiramura abagabo muri RBC, yagize ati “kwisiramuza si ikintu kizwi cyane mu muco nyarwanda. Ni igikorwa gifatwa nk’icy’abana. 70% by’abisiramuza ni abakiri munsi y’imyaka 20”.

RBC ivuga ko abagabo 35.000 bisiramuje ku bushake mu mezi abiri ashize, muri gahunda yo gusiramura abagabo ku bushake yatangijwe na Leta y’u Rwanda muri 2009.

Imibare igaragaza ko abagabo bisiramuje bavuye kuri 13% muri 2010 bakagera kuri 29.6% muri 2015.

Mu mujyi wa Kigali, abasore bari hagati y’imyaka 20-24 ni bo bagaragaje ubushake bwo kwisiramuza cyane, imibare yabo yavuye kuri 33.9% muri 2010 igera kuri 50.2% muri 2015.

Nikokeza avuga ko gahunda yo gusiramura abagabo ku bushake izakomeza, aho abagera kuri 65% bazaba bahawe iyi serivise ku buntu kugeza nibura mu mpera z’uyu mwaka.

Iyi gahunda yatangiye muri 2009 ikaba ikorwa na RBC ku bufatanye n’Ingabo z’Igihugu. RBC ivuga ko izakomeza gahunda y’ubukangurambaga bugamije kwigisha abagabo ibyiza byo kwisiramuza.

Amakuru agaragaza ko abagabo 349.000 bisiramuje mu mwaka ushize, mu gihe abagera kuri 39.9% ari bo babikoze kuva mu 2009.

Hari abakizitirwa no kwisiramuza kuko bihenze cyane mu mavuriro yigenga. Nk’ubu byagusaba 120,000Frw kwisiramuza mu ivuriro rya Legacy Clinics ndetse na 100,000Frw mu ivuriro Baho International Hospital.

Iki giciro ngo gishobora kugabanywa kikagera ku 6,000Frw hakoreshejwe ubwishingizi bwa RSSB.

Hari kandi n’amavuriro ya Leta yishyuza iyi serivisi, igiciro kiri hagati ya 5,000 na 10,000Frw. Ibi na byo bikaba imbogamizi kuri bamwe.

Ubushakashatsi buvuga ko kwisiramuza ari imwe mu nzira zishoboraga kurinda ikwirakwira ry’agakoko gatera SIDA, kuko bigabanya 60% by’ibyago byo kwandura mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Ibi ariko ntibisimbura ubundi buryo busanzwe bwo kwirinda aka gakoko nko kwifata no gukoresha agakingirizo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *