Paul Pogba yanduye Coronavirus bituma adahamagarwa mu Bufaransa

Umutoza w’Ubufaransa,Didier Deschamps yatangaje ko umukinyi wo hagati wa Manchester United, Paul Pogba, yapimwe asanga yaranduye coronavirus,bituma adahamagarwa mu ikipe y’igihugu.

Uyu mukinyi w’imyaka 27 yahise ashyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14.

Pogba ntazakinira mu mukino Ubufaransa buzakina na Sweden ku wa gatandatu 05 Nzeri, hamwe n’undi uzahuza u Bufaransa na Croatia nyuma y’iminsi itatu.

Icyakora, Pogba ashobora gukina umukino wa mbere wa Manchester United muri shampiyona y’u Bwongereza mu mwaka w’imikino ugiye gutangira aho bazacakirana  na Crystal Palace ku wa 19 Nzeri uyu mwaka.

Ikipe ya Manchester United yasohoye itangazo ivuga ko “Buri wese muri Man United yifuriza Paul ko gukira vuba kugira ngo azatangire irushanwa rya Premier League ameze neza”.

Mu ikipe y’u Bufaransa, Pogba azasimburwa n’uwitwa Eduardo Camavinga, umukinnyi w’imyaka 17 usanzwe akinira ikipe ya Rennes.

Deschamps yagize ati: “Nahinduye, ku munota wa nyuma, urutonde rw’abakinyi”.

Yavuze ko ejo ariho Pogba yafashwe ibipimo bya coronavirus, ibisubizo bisohotse uyu munsi bigaragaza ko yanduye.

Abakinnyi Ubufaransa bwahamagaye

Abazamu: Hugo Lloris, Mike Maignan, Steve Mandanda

Ba myugariro: Lucas Digne, Leo Dubois, Lucas Hernandez, Presnel Kimpembe, Clement Lenglet, Ferland Mendy, Dayot Upamecano, Raphael Varane

Abo hagati: Eduardo Camavinga, N’Golo Kante, Steven Nzonzi, Adrien Rabiot, Moussa Sissoko

Ba rutahizamu: Houssem Aouar, Wissam Ben Yedder, Olivier Giroud, Antoine Griezmann, Jonathan Ikone, Anthony Martial, Kylian Mbappe

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *