Rubavu:Abarenga ibihumbi 23 ntibarishyura umusanzu wa Mituweli

Imibare y’Akarere ka Rubavu igaragaza ko abaturage bagera kuri 23,390 (bangana na 5,9% by’abatuye aka karere bose) bataratanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, Mutuelle de Santé.

Byagaragajwe kuri uyu wa Kabiri ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwashimiriga Umurenge wa Mudende wamaze kwesa umuhigo wo kwishyura Ubwisungane mu kwivuza 2021/2022 ku kigero cya 100%.

Umurenge wa Mudende wahize iyindi mu Karere ka Rubavu, uyu muhigo uwuhuje n’indi itageze kuri 5 mu Gihugu. Ni mu gihe umurenge uza ku mwanya wa nyuma mu Karere ka Rubavu warengeje ikigero cya 85% ndetse ukaba uza no mu myanya y’imbere ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba.

Mukasine Gloriose umuturage wo mu Kagari ka Mirindi muri Mudende yavuze ko ibanga bakoresha ari ukwibumbira mu bimina batanga 100 Frw.

Ati “Twarabanje igikorwa cya mituweli tukigira icyacu, ngo tujye no gukangurira abandi kwishyura twebwe twarasoje, dufashwa no kwibumbira mu matsinda n’Ibimina tukajya dutanga Igiceri kimwe ku buryo n’uyu munsi tugeze kure twishyura ubwisungane bw’umwaka wa 2022/2023.”

Nshuti Vincent yemeza ko ibanga ari ukwishyira hamwe no gufata umuhigo nk’uwabo badategereje ubuyobozi.

Ati “ibanga ryacu ni ukwizigamira binyuze mu bimina, tukajya dutanga igiceri umwaka ugashira twamaze kwishyura ndetse twahize ko bitarenze ukwezi kwa Gatatu, turaba twageze kuri 100%, nicyo kidufasha kwesa imihigo bidasabye ko ubuyobozi bwirirwa bibidusaba kuko twabigize ibyacu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse yavuze ko Umurenge wa Mudende uri mu y’imbere yishyuye mituweli ku gihe.

Ati “Mureza mufite byose bibafasha kwesa imihigo, ndetse mwatanze isomo rikomeye kuko ku rwego rw’igihugu muri mu mirenge mike yabashije kwesa uyu muhigo mu gihugu, ninayo mpamvu twazanye n’abayobozi b’imirenge yose igize akarere ka Rubavu ngo baze bigire kuri Mudende, twasanze abaturage bose bumva akamaro ka mituweli, tukaba twifuza ko imirenge yose yatera ikirenge mucya Mudende tukazasoza umwaka bose barasoje.”

Mu bwisungane mu kwivuza 2021/2022 Akarere ka Rubavu kari kuri 94,1% aho mu baturage 399,704 bari bateganijwe kwishyura abamaze kwishyura ari 376,314,abasigaye akaba ari 23,390 bangana na 5,9% biganjemo abakene bagomba kuzishyurirwa.Abatuye Mudende bashimiwe umuhate bagaragaza mu gutanga MituweliUmuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse yasabye abandi baturage ba Rubavu kwigira ku batuye Umurenge wa Mudende kuko bubahiriza gahunda yo gutanga Mituwe

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *