Muhanga: Babiri bafashwe bashaka guha umupolisi ruswa y’ibihumbi 500Frw

Abagabo babiri bakora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro batawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho bagerageza guha umupolisi ruswa y’amafaranga ibihumbi 500 kugira ngo abasubize amabuye ya gasegereti yabo yafashwe.

Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yemeje ko bafunzwe kubera gushaka guha ruswa umupolisi no gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko.

Ati ’’Ejo Twafashe abagabo babiri bafatiwe mu cyuho baha ruswa umupolisi mukuru y’amafaranga ibihumbi 500 kugira ngo abasubize amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti na coltan angana n’ibiro 187 yafatiwe mu murenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi. Ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Nyamabuye”.

Yakomeje asaba abaturage kwirinda gushakira imibereho mu nzira zitemewe n’amategeko ahubwo bagaca mu nzira leta yagennye kuko ababikurikije bameze neza.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ingingo ya 54 mu Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ivuga ku gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya.

Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *