Centrafrique: Abasirikare b’u Rwanda bavuye imfungwa
Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique (MINUSCA), bahaye serivisi z’ubuvuzi ku buntu abagororwa 68 mu igororero rya Bria, mu Ntara ya Haute-Kotto.
Abasirikare batanze ubu buvuzi ni ababarizwa mu bitaro bya Rwanda Level 2 n’abo muri RWABG VIII. Ni igikorwa bakoze ku wa 28 Gicurasi 2026.
Mu butumwa Ingabo z’u Rwanda zashyize hanze, zavuze ko “Iki gikorwa cy’ubuvuzi kiri mu bikorwa byo gufasha abaturage muri iki cyumweru mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’Umuryango w’Abibumbye uzaba ku wa 29 Gicurasi 2026.”
Serivisi zatanzwe zirimo ubuvuzi bw’indwara zo mu mubiri, ubuvuzi bw’amenyo, ubuvuzi bw’amaso ndetse n’ubuvuzi bw’indwara z’uruhu n’izindi. Imiti na yo yatanzwe ku buntu ku bagororwa.
Umuyobozi wungirije w’Ibitaro by’Ingabo z’u Rwanda zikorera muri MINUSCA i Bria, Lt Col Dr Isaiah Nzayisenga, yavuze ko iki gikorwa kigamije gufasha abagororwa bakunze kugira ikibazo cyo kubona serivisi z’ubuzima, ashimangira ko ubuvuzi ari ingenzi ku buzima bwa muntu cyane cyane ku bantu bari mu buzima bugoye.
Umuyobozi wa gereza ya Bria, Mahamai Adoum Salle, yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku nkunga zikomeje gutanga mu rwego rw’ubuvuzi ku bagororwa.
Ati “Si ubwa mbere abasirikare b’u Rwanda baza gutanga ubuvuzi n’imiti ku bagororwa hano mu igororero rya Bria. Ubusanzwe, iyo abagororwa bajyanywe kuvurizwa hanze, bisaba kugura imiti. Ariko iyo abasirikare b’u Rwanda bakoze ibikorwa nk’ibi, abagororwa baravurwa kandi bagahabwa imiti ku buntu. Turashimira cyane MINUSCA n’abasirikare b’u Rwanda by’umwihariko kuri ubu bufasha bufite agaciro kandi twizeye ko ubu bufatanye buzakomeza.”
Umuyobozi ushinzwe igenzura n’ubuziranenge bwa serivisi z’ubuzima mu biro by’Akarere ka Haute-Kotto, Ponombo Felix, yashimye iki gikorwa, agaragaza ibibazo bikomeye abagororwa bahura na byo mu kubona ubuvuzi bukwiye.
Ati “Iri gororero rifite ibibazo bikomeye by’ubuvuzi birimo kutagira ivuriro ndetse n’ubushobozi buke mu buvuzi. Kuba Ingabo z’u Rwanda zitanga imiti ndetse n’abaganga b’inzobere ni igikorwa gishimishije kandi twizeye ko kizakomeza.”
Iki gikorwa kigaragaza ubushake bukomeje bw’abasirikare b’u Rwanda bari muri MINUSCA bwo gukomeza gufasha abaturage no guteza imbere imibereho myiza n’ubutabazi muri Repubulika ya Centrafrique.




![]()

