Boeing yasabye imbabazi ku mpanuka ya Ethiopian Airlines

Umuyobozi Mukuru wa Boeing, Dennis Muilenburg, yasabye imbabazi ku bw’impanuka ya Ethiopian Airlines iherutse kuba igahitana ubuzima bw’abagenzi yari itwaye.

Dennis Muilenburg yabwiye Televiziyo ya CBS ko asaba imbabazi imiryango y’abantu 346 baguye mu mpanuka za Boeing zabaye mu mezi ashize harimo iyabereye muri Ethiopia na Indonesia.

Yagize ati “Ku giti cyanjye nsabye imbabazi…tubabajwe n’izi mpanuka.”

Muri Mata nyuma y’iminsi mike Ethiopian Airlines ikoze impanuka, Muilenburg yari yasabye imbabazi mu izina rya Boeing ayobora.

Umubyeyi w’Umupilote wari utwaye iyo ndege, yavuze ko izo mbabazi ziciriritse.

Impanuka zabereye muri Indonesia na Ethiopia zombi zakozwe n’indege za Boeing 737 Max zahise zikumirwa mu bice bitandukanye by’Isi.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byahise bikumira mu kirere cyabyo ubu bwoko bw’indege.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *