Urukiko rwahagaritse umugambi wa Amerika wo gushyira muri Kenya ikigo cyakira abakekwaho Ebola
Urukiko Rukuru rwa Nairobi muri Kenya rwahagaritse by’agateganyo umugambi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wo gushyira muri iki gihugu ikigo kizajya cyakira abakekwaho icyorezo cya Ebola.
Kuva umuganga w’Umunyamerika, Dr. Peter Trafford, yanduriye Ebola mu ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Amerika yafashe icyemezo cyo kujya yohereza i Burayi Abanyamerika bakekwaho kwandura iki cyorezo.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo byamenyekanye ko Amerika iteganya gushyira muri Kenya ikigo kizajya cyakira Abanyamerika bose bakekwaho Ebola, baba bavuye muri RDC cyangwa ibindi bihugu by’akarere.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, yatangaje ko ubutegetsi bwabo buzakora ibishoboka kugira ngo hatazagira umurwayi wa Ebola cyangwa uyikekwaho ukandagira mu gihugu.
Rubio yagize ati “Ntitwakwemera kandi ntituzemera ko abanduye Ebola binjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Ku wa 28 Gicurasi 2026, Leta ya Kenya yemereye Amerika gushyira iki kigo mu birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere bya Laikipia mu Ntara ya Mount Kenya.
Amerika yari yateganyije ko iki kigo cyagombaga gutangira gukora kuri uyu wa 29 Gicurasi, inzobere mu rwego rw’ubuvuzi z’Abanyamerika zigatangira gufasha abari mu kato.
Umuryango Katiba Institute uharanira iyubahirizwa ry’amategeko muri Kenya waraye utanze ikirego mu Rukiko Rukuru rwa Nairobi, ugaragaza ko icyemezo cyo gushyira iki kigo muri Laikipia kinyuranyije n’amategeko.
Umucamanza Patricia Nyaundi yashingiye kuri iki kirego, yanzura ko Leta ya Kenya itemerewe kwemera ko Amerika ishyira iki kigo muri Laikipia mu gihe hataraba urubanza rwo kumva impamvu zatanzwe na Katiba Institute.
Urukiko Rukuru rwa Nairobi rwanzuye ko ruzumva ikirego cya Katiba Insitute tariki ya 2 Kamena 2026.

Umucamanza Patricia Nyaundi yasabye Leta ya Kenya gutegereza ikizava mu rubanza
![]()

