Polisi yafashe ibiro 400 by’urumogi

Ku cyumweru tariki 17 Ukuboza uyu mwaka Polisi y’u Rwanda mu turere twa Nyabihu na Rubavu yafatiye ibiro 400 by’urumogi mu bikorwa byo kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu; ifatwa ryabyo rikaba ryaraturutse ku makuru yatangiwe igihe n’abahatuye. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Inspector of Police (IP) Eulade Gakwaya yavuze ko urwo rumogi harimo ibiro 320 byafatiwe mu murenge wa Mukamira (Nyabihu) ahagana saa tatu z’ijoro bipakiwe mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Carina ifite nomero za pulake RAD 252G, ndetse n’ibiro 80 byari bitwawe kuri moto byafatiwe mu murenge wa Gisenyi ahagana saa saba z’amanywa. IP Gakwaya yavuze ko urwo rumogi (ibiro 400) ruri kuri Sitasiyo za Polisi za Gisenyi na Mukamira mu gihe Polisi ikomeje gushaka abari batwaye ibyo binyabiziga dore ko babitaye bakiruka ubwo yabahagarikaga. Coque huawei Ku byerekeye uburyo rwafashwe, IP Gakwaya yabisobanuye agira ati,”Nyuma yo kubona amakuru ko hari abantu bapakiye urumogi kuri moto no muri iriya modoka, Polisi yarabateze. Ubwo yabahagarikaga, abari batwaye ibyo binyabiziga banze guhagarara, ahubwo bongera umuvuduko bagira ngo bayicike, hanyuma babonye ko igiye kubafata babitana n’urwo rumogi bariruka. Uwari utwaye iriya modoka we yafatiwe mu karere ka Nyabihu nyuma y’aho Abapolisi bakorera muri Rubavu bamuhagaritse akanga.” IP Gakwaya yashimye abatanze amakuru yatumye uru rumogi rufatwa, ndetse akangurira abatuye iyi Ntara kwirinda kwishora mu biyobyabwenge; kandi abasaba kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu, itundwa, icuruzwa, inyobwa n’ikoreshwa ryabyo batanga amakuru yerekeye ababikora. coque imprimé huawei pas cher Yakomeje ubutumwa bwe agira ati,” Nubona umuturanyi wawe anywa ibiyobyabwenge cyangwa abicuruza uzamugire inama yo kubireka. Coque huawei Pas Cher Nabirengaho uzabimenyeshe Polisi cyangwa izindi nzego zibishinzwe. Niwigira ntibindeba ukumva ko kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge atari inshingano zawe uzaba wibeshya kuko abo uhishira bazahindukira bagakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko bibangamira abantu muri rusange nko gukubita no gukomeretsa n’ihohotera rishingiye ku gitsina.” Gukora, guhindura, kwinjiza no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. IP Gakwaya yakomeje gutanga inama agira ati,”Amafaranga yashowe muri uru rumogi yakabaye yarashowe mu bindi byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bw’abantu. coque imprimé huawei pas cher Ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge harimo igifungo no gucibwa ihazabu, kandi ibifashwe biratwikwa ibindi biramenwa; ariko usibye n’ibyo bitera uburwayi butandukanye ababinywa.” Mu rwego rwo kurushaho kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge; Polisi y’u Rwanda yashyizeho agashami gashinzwe by’umwihariko kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu; icuruzwa, inyobwa n’ikoreshwa ryabyo; ibi bikiyongera ku bukangurambaga ikora hirya no hino mu gihugu aho yigisha Abaturarwanda ingaruka zo kubyishoramo, ikanabakangurira kubyirinda.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *