U Bufaransa: Abadepite batoye itegeko ribuza abafite munsi y’imyaka 15 gukoresha imbuga nkoranyambaga
Mu ijoro ryo ku wa 26 rishyira uwa 27 Mutarama 2026, Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa yatoye itegeko ribuza abafite imyaka 15 gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Umushinga w’iri tegeko wateguwe n’abadepite bo mu ishyaka ‘Renaissance’ hagamijwe kurinda ubuzima bw’abana, ingimbi n’abangavu. Washyigikiwe na Guverinoma na Perezida Emmanuel Macron.
Umudepite Laure Miller uri mu bateguye uyu mushinga, yatangaje ko imbuga nkoranyambaga zari nziza ariko abantu bazikoresha nabi, zikagira ingaruka kuri sosiyete yose.
Ati “Izi mbunga zatwijeje ko zizahuza abantu, zarabatandukanyije. Zatwijeje kuduha amakuru, zarayatwimye. Zatwijeje kudushimisha, ariko zishyira abantu mu muhezo.”
Mu Ukuboza 2025, Perezida Macron yatangaje ko bidakwiye ko abana bashyirwa mu maboko y’ababangiza bagamije inyungu zabo ku mbuga nkoranyambaga, ashimangira ko iri tegeko riramutse ritowe ryakemura iki kibazo.
Mu itorwa ryawo, abadepite 130 ni bo bawushyigikiye, abandi 21 barawanga. Ubwiganze busesuye bw’abawutoye bwatumye wemerwa, igisigaye kikaba ari uko uzasuzumirwa muri Sena.
Iri tegeko niryemezwa bidasubirwaho, urwego rushinzwe kugenzura imiyoboro y’itumanaho n’itangazamakuru ruzakora urutonde rw’imbuga zishobora kwangiza abana kugira ngo abari munsi y’imyaka 15 ntibazongere kuzikoresha.
U Bufaransa ni cyo gihugu cya mbere cy’i Burayi gishobora kwemeza bidasubirwaho itegeko rigena imyaka y’ubukure y’abagomba gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Abadepite bemeje ko imbuga nkoranyambaga zangiza abana bari munsi y’imyaka 15, batora itegeko ribabuza kuzikoresha
![]()

