R Kelly yasubiye imbere y’urukiko ku byaha byo guhohotera abagore

Kuri uyu wa Kabiri umuhanzi Robert Sylvester Kelly wamamaye nka R. Kelly yasubiye imbere y’urukiko yiregura ku byaha byo gufata ku ngufu no gusambanya abangavu aregwa.

Umwunganizi mu by’amategeko w’uyu muhanzi yacanye umuriro ku bushinjacyaha asaba ko hagaragazwa amashusho ari gusambanya abana batarageza imyaka 18.

Ibi yabitangaje nyuma yo kwitaba Urukiko rw’i Chicago kuri uyu wa Kabiri, Steve Greenberg wunganira R. Kelly avuga ko ashaka ko bamuha amashusho y’umukiliya we ari muri ibi bikorwa ashinjwa.

R. Kelly azongera kwitaba urukiko ku wa 26 Kamena yiregura ku byaha bijyanye no gufata ku ngufu ariko kuri uyu wa Gatatu agomba kwitaba urukiko ku bijyanye no gutanga indezo ku mwana we.

Muri Gashyantare nibwo R.Kelly yishyikirije Polisi yo mu Mujyi wa Chicago aho akurikiranyweho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ashinjwa ibyaha 10 yakoze hagati ya 1998-2010, biramutse bimuhamye ashobora gukatirwa imyaka irindwi kuri buri cyaha.

Ibibazo bijyanye n’ibikorwa byo gufata ku ngufu kuri R Kelly byatangiye gushyirwa hanze mu 2000 n’umwanditsi wa Chicago Sun-Times witwa Jim DeRogatis afatanyije na Abdon Pallasch bakoranaga ndetse banagaragara muri iyo filime mbarankuru.

Mu 1994 ubwo R.Kelly yari afite imyaka 27 yakoze ubukwe na Aaliyah wari ufite imyaka 15. Icyo gihe yahimbye impapuro zemeza ko uyu mukobwa afite imyaka 18, nyuma isezerano aba bombi bahanye ryahise riseswa hashize amezi make bikimara kumenyekana.

Nyuma y’igihe gito R.Kelly yashyize hanze album yari yise Age Ain’t Nothing but a Number [bishatse kuvuga mu Kinyarwanda ngo Imyaka ntacyo ari cyo kuko ari umubare].

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *