Abapilote ba Ethiopian Airlines   bashinjwe gusinzira batwaye indege birukanwe

Ikigo gikora ubwikorezi cyo muri Ethiopia, Ethiopian Airlines cyatangaje ko cyirukanye abapilote babiri bikekwa ko batwaye indege basinziriye bigatuma barenga aho bagomba kumanukira.

Ibi byabaye kuwa 15 Kanama 2022, mu Murwa Mukuru wa Ethiopia, Addis Ababa.

Amakuru dukesha BBC avuga ko aba bapilote bari batwaye indege ya Boeing 737-800 byari biteganyijwe ko bagombaga kugwa kuri Bole Airport, gusa ngo baje kugera mu kirere cy’aho indege yagomba kumanukira bakiri ku butumburuke bwo hejuru ndetse indetse iri mu buryo bwo kwitwara buzwi nka ‘Auto Pilot’.

Abakozi b’Ikibuga cy’indege bagerageje gutanga umuburo ariko biba iby’ubusa kuko abapilote batabasubizaga.

Byaje kurangira iyi ndege irenze aho yagomba kumanukira, ibintu byasabye ko yongera kuzenguruka kugira ngo yongera kugera aho igomba kumanukira.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyatumye abapilote barenga aho bagombaga kumanukira gusa bivugwa ko bashobora kuba bari basinziriye.

Ethiopian Airlines yatangaje ko mu gihe hagikorwa iperereza kuri iki kibazo, aba bapilote babiri babaye bahagaritswe.

Ethiopian Airlines yirukanye abapilote bashinjwe gusinzira batwaye indege

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *