Akazi ni bwo kagitangira- Perezida Kagame yashimye ingabo zabohoye Cabo Delgado (Amafoto)

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yashimye ubwitange bwaranze Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu rugamba rwo guhashya imitwe y’iterabwoba muri Mozambique ndetse zikaba zaramaze kwigarurira igice kinini cy’Intara ya Cabo Delgado.

Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Nzeri 2021, ubwo yatangiraga uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Mozambique.

Iki gihugu kiri mu Majyepfo ya Afurika cyoherejwemo Ingabo z’u Rwanda n’Abapolisi 1000 batanga umusanzu mu guhashya imitwe y’iterabwoba no kubungabunga amahoro muri Cabo Delgado.

Perezida Kagame yasuye aba basirikare n’abapolisi bari mu Kigo cya Gisirikare cy’Ingabo zirwanira mu Mazi kiri mu gace ka Pemba, aherekejwe na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi.

Yashimye akazi kakozwe mu kubohora Intara ya Cabo Delgado yari yarigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba ariko avuga ko hari akandi kazi kabategereje.

Yagize ati “Kuri ubu akazi kongeye gutangira, hari akazi twakoze kuva mu ntangiriro mu kubohora aka gace, akazi kazakurikiraho ni ukurinda aka gace no guharanira ko kongera kubakwa bushya.’’

Yavuze ko ingabo zavuye mu Rwanda zijya muri Mozambique gukora akazi no gufasha abaturage b’iki gihugu.

Ati “Perezida we ashobora kubyivugira ariko hari ibindi bihugu byagize uruhare mu gushaka gutanga umusanzu kandi natwe tubirimo. Abo bandi bazaza nyuma ariko twe ubwo twahageraga, twakoze akazi dufatanyije.’’

“Akazi navuze kakomeje ni ako kurinda no gucunga aka gace no guharanira ko abaturage basubira mu byabo ndetse bagakora akazi kabo. Ibyo byose, abaturage na Perezida wa Mozambique ni bo bari imbere yabyo, bazatumenyesha uburyo tuzakomeza n’igihe tuzamara. Ba nyir’ubwite ni bo bazabitubwira.’’

Umukuru w’Igihugu yashimye ingabo zakoze akazi gakomeye cyane karimo no kwitanga cyane.

Ati “Amajoro n’amanywa mwagiye, izuba mwagenzeho n’intambara mwarwanye ndetse n’urupfu. Nubwo umuntu yavuga ko twabuze abantu bake ariko kuri twe kubura umuntu umwe ni ikintu gikomeye. Ubuzima bw’umuntu umwe butakaye, ni nko kubura abantu benshi.’’

Perezida Kagame yavuze ko ibyihebe byirukanwe mu birindiro byabyo bigihari ahubwo hakenewe ko bitazagaruka guhungabanya abaturage bo muri Mozambique na Cabo Delgado.

Ati “Nshuti, muvandimwe, Perezida wa Mozambique ndabashimira ikaze mwampaye no kuza gusura abasirikare baje hano mu rugamba rwo guharanira ko abaturage batekana.’’

Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu Ntara ya Cabo Delgado mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Mozambique, mu bikorwa byo kubohoza imijyi itandukanye yari yarigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba aho zifatanya n’ingabo za Mozambique.

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yashimye ubutwari bwaranze ingabo z’u Rwanda.

Yagize ati “Abenegihugu barabashimira kubera ubutwari mwagaragaje mu kugaruro amahoro mu gace ka Cabo Delgado. Ndashimira cyane kuko hari imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi. Ni icyitegererezo kuri Afurika yose.’’

“Abasirikare b’u Rwanda barakunzwe, bafatwa nk’ababyeyi n’abana. Iyi mikoranire ni iyo ikenewe, byerekana ko hari icyizere ku kazi gakenewe gukorwa mu gihugu cyose.’’

Yashimye Perezida Kagame wijeje ko nyuma y’urugamba rwo kubohora ibice bimwe na bimwe bazakomeza imikoranire igamije kurushaho kubungabunga amahoro muri Cabo Delgado.

Ingabo 1000 zirimo abasirikare n’abapolisi ziri muri Mozambique aho zifatanya n’igisirikare cy’iki gihugu (FADM) ndetse n’izavuye mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Uru rugamba rwatangiye ku wa 9 Nyakanga uyu mwaka. Byageze mu ntangiriro za Nzeri 2021 uduce hafi ya twose ibyihebe byari byarigaruriye twarasubijwe mu maboko y’ingabo za Leta. Ubu icyiciro kigezweho ni icyo kubihiga mu bice byahungiyemo byiganjemo amashyamba ndetse no gusubiza mu byabo abaturage bari bamaze igihe ari impunzi.

Kugeza ku wa 5 Nzeri 2021, Ingabo z’u Rwanda na Mozambique zari zamaze gufata imijyi yose y’ingenzi, uduce dukorerwamo ubucuruzi ndetse n’ibyaro byo mu Turere twa Palma na Mocimboa da

Perezida Kagame yashimiye ingabo z’u Rwanda ubwitange zagaragaje mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba muri Cabo DelgadoPerezida Kagame yavuze ko nubwo urugamba rw’amasasu muri Cabo Delgado rusa nk’urwarangiye, hakiri urundi rwo kurinda umutekano muri ako gace no kukubaka bundi bushyaPerezida Kagame yavuze ko ibyihebe byatsinzwe muri Mozambique bigihari, ko ari ngombwa gukomeza kubaka ubushobozi no kurinda ngo bitazagarukaUbwo Perezida Kagame yageraga mu Kigo cya Gisirikare cy’Ingabo zirwanira mu Mazi kiri mu gace ka Pemba, aherekejwe na mugenzi we wa Mozambique, Filipe NyusiPerezida Kagame yanyuzwe n’akazi kakozwe, gusa avuga ko hakiri byinshi byo gukoraPerezida Kagame yashimye uburyo ingabo z’u Rwanda zujuje neza inshingano zahawe zifatanyije n’iza Mozambique

Uru rugamba runagirwamo uruhare n’ingabo za MozambiquePerezida Kagame aha icyubahiro ingabo z’u Rwanda zoherejwe kurwanya iterabwoba muri MozambiquePerezida Kagame yashimye mugenzi we wamutumiye muri MozambiqueUretse ingabo, hari n’abapolisi b’u Rwanda boherejwe muri Mozambique guhashya ibyihebe byari byarahayogojeIngabo n’abapolisi 1000 ni bo bari muri Mozambique

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *