Kiyovu Sports yaguze ba rutahizamu 2 barimo Umurusiya

Kiyovu Sports yaguze ba rutahizamu 2...

Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze gusinyisha Rutahizamu Ukomoka mu Burusiya Vladislav Kormishin w’imyaka 27 wakinaga mu ikipe yitwa FK Armavir y’iwabo.

Uyu mukinnyi wa mbere ukomoka mu Burusiya uje gukina mu Rwanda,yasinyiye imyaka Ibiri Urucaca rushaka kwihimura uyu mwaka rugatwara shampiyona.

Uyu Rutahizamu w’imyaka 27,mu myaka 8 ishize Kiyovu Sport araba ari ikipe ya 16 agiye gukinira.

Vladislav Kormishin yaraye ashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi Kiyovu Sports yifuza kuzakoresha mu mwaka w’imikino 2022/2023.

Ikipe ya Kiyovu Sports kandi ngo yamaze gusinyisha Rutahizamu Ukomoka muri Uganda witwa Elisa SSekisambu w’imyaka 26 wasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu musore wo muri Uganda yakinaga mu ikipe ya KCCA y’iwabo.

Iyi kipe yambara icyatsi,yamaze gusinyisha myugariro wakiniraga Gasogi United witwa Tuyisenge Hakim wasinye imyaka ibiri.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *