Ibyo  wamenya  ku ndwara y’imitezi n’uko wayivuza ugakira

Indwara y’imitezi yandurira  cyane mu mibinano mpuza bitsina idakingiye.

Ikindi kandi ushobora noguhura nayo  mugihe uyirwaye ari umugore utwite akabyara  umwana nawe akaza ayifite.,

Iyi ndwara yihuta vuba kandi yibasira abakorana  imibonano mpuza bitsina kubantu benshi kandi batikingije. Sibyo gusa kuko izahaza n’abagabo badacyebye cyangwa badasiramuye kuko ifata kuruhu ikanasohoka mu mwanya usohokamo inkari hakaza bagiteri(Bacterie)Neisseria gonorrheae ikaba ikunze gufata ahantu hahehereye  nko mu kanwa cyangwa mu muhogo kubakora imibonano mukanwa ndetse no mukibuno.

Iyo mikorobi   ikura cyane  iyo igeze  ahantu haherereye  cyane nko kubagore aho usanga ishobora kugaragara nyuma y’ibyumweru bibiri kubera imiterere y’imibiri  yabo naho ku bagabo  bo iboneka hagati iminsi itatu cyangwa ibiri.

Ikindi kandi ku bagabo iyo bagiye kwihagarika barababara cyane kuko ahaca inkari zivanze n’amashyira ariyo mikorobi 

Iyi ndwara kandi kubagabo batacyembwe  bashobora kuyandura batasambanye kubera baba batakoze isuku ihagije kuri kiriya gihu cy’imboro yabo. Ku bagore nabo bababara mucyiziba cyinda bakazana ururenda rusa umuhondo cyangwa icyatsi mu myanya ndanga gitsina cyabo ndetse nabo batukura amaso agasa nibishirira   bakaribwa cyane n’ubwo  kuribo umutezi ugaragara utinze.

.

Ikindi kandi n’abagore bashobora ku wandura bataryamanye n’abagabo bakawukura aho uwurwaye yihagaritse nko  mubwiherero bicaraho hejuru cyangwa amabase adasukuye mugihe yicaye yitawaza iyo mikorobi ikamwinjiramo  kubera imiterere ye y’umubiri we. 

Inzobere mubijyajye nokuvura indwara  Yu mutezi akabakora mukigo AHF  Rwanda Anastase Nzeyimana  yagize icyo abivugaho..agaragaza uburyo yakwirindwa, :Abagabo cyangwa abagore birakwiye ko bakora imibonano mpuzabitsina  ikingiwe ikindi bakagira n’isuku ihagije ndetse nogukorana n’uwo  wizeye kandi mwabashije kwipimisha, .

 Anastase Nzeyimana akora muri AHF Rwanda

Imitezi isuzumwa biciye muzihe nzira?

Bashobora ku gupima  mu kanwa cyangwa mukibuno niba aho hose hagaragaje ibimenyetso  kuko usanga uwanduye imitezi ahita anandura chlamydia nayo barayipima byose bikavurirwa hamwe.

Uburyo wavurwa  kandi  ugakira mugihe urwaye umutezi: 

Imitezi ivurwa na muganga  hakifashishwa imiti ya mantibiyotike  yibinini cyangwa ugaterwa  inshinge bitewe n’igihe wa garagarije  ibimenyetso ko uyirwaye  hifasjishijwe ibizamini muganga  aba yakwatse.

Ikindi muganga iyo  ari kugukurikirana agusaba amakuru yerecyeranye n’uwo mwakoranye  kugirango nawe amuvure atazongera ku kwanduza cyangwa akayikwirakiza kubandi bakorana.

Nibyiza ko iyo ufashe imiti wandikiwe na muganga uyinwa yose uko yakabaye  kugirango utazavaho ugira ingaruka zo kubyimba inda yo mukiziba cyinda ku bagore yewe no gusama bikanga rimwe narimwe  nuwusamye usanga umwana avukana iyo ndwara.

Naho kubagabo gutera akabariro bikunze kwanga cyangwa gutera inda ntibishoboke

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *