Nijeriya:Abaturage bazindukiye mu matora

Abanya Nigeria bashyize bajya mu matora y’umukuru w’igihugu kuri uyu musi wa gatandatu nyuma y’icyumweru gishize  ayo matora asubitswe ku munota wa nyuma.

Muri Nijeriya, bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu n’ay’abagize inteko ishingamategeko.

Perezida Muhammadu Buhari ari mu bantu bambere batoye ubwo ibiro by’amatora byafunguraga hirya no hino mu gihugu. Perezida Buhari yatoreye i Daura aho akomoka.

Hagati aho mbere yuko gutora bitangira mu mujyi wa Maiduguri uri mu majyaruguru y’igihugu humvikanye ibisasu biturika nubwo bitaramenyekana ababirashe. Gusa bimenyerewe ko ako gace gakunze kwibasirwa n’ibyihebe byo mu mutwe w’iterabwoba wa Boko Haram.

Kuri uyu wa gatanu mu ijambo yagejeje ku baturage, perezida Buhari yari yabijeje ko umutekano uzakazwa ku biro by’amatora.

Mu minsi ishize muri icyo gihugu hakomeje kumvikana guterana amagambo hagati y’abanyepolitike bahanganye buri wese ashinja undi kugerageza kwiba amatora.

Perezida Buhari ahanganye na Atiku Abubakar wigeze kuba visi perezida wa Nijeriya.

Perezida Muhammadu Buhari (ibumoso) ahanganye bikomeye na Atiku Abubakar (iburyo)

Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize habura amasaha make ngo amatora abe, perezida wa komisiyo y’amatora Mahmood Yakubu yategetse ko amatora asubikwa. Icyo gihe yavuze ko icyo cyemezo yagifashe mu rwego rwo kugerageza kurushaho gutegura amatora akozwe mu mucyo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *