Perezida Kagame yihanganishije abanya-Burkinafaso ku gitero cyahitanye abantu 13

Perezida Kagame wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yihanganishije abanya-Burkina Faso nyuma y’igitero cyagabwe i Ouagadougou mu Murwa Mukuru, kikagwamo abashinzwe umutekano barindwi na batandatu mu bakigabye.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Werurwe 2018, abantu bitwaje intwaro zikomeye bataramenyekana bagabye igitero kuri Ambasade y’u Bufaransa, ku kigo ndangamuco cy’Abafaransa cyitwa Institut Français Georges Méliès n’ahakorera Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’iki gihugu.

Imibare y’agateganyo yatangajwe ni uko batandatu muri aba bagabye igitero bishwe, barindwi mu ngabo za Burkina Faso nabo bakitaba Imana. Abandi batandatu bakomeretse barimo abasivile babiri. Hari andi makuru avuga ko abantu 80 aribo bakomerekeye muri iki gitero.

Hifashishijwe Stade yitiriwe Issoufou Joseph Conombo kugira ngo abe ari ho abakomeretse bose bajya kuvurirwa.

Perezida Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yafashe mu mugongo abaturage ba Burkina Faso ndetse yihanganisha na mugenzi we Roch Marc Christian Kaboré.

Yagize ati “Twihanganishije abaturage ba Burkina Faso ku bw’ubuzima bw’abaguye mu gitero cy’iterabwoba uyu munsi i Ouagadougou. Nifatanyije na mugenzi wanjye Perezida Roch Marc Christian Kaboré mu kurwanya ibitero mu gace ka Sahel.” 

Minisitiri w’Umutekano muri Burkina Faso, Clement Sawadogo, yatangaje ko hari
imodoka yaturikiyemo igisasu ku biro bikuru by’ingabo, ikaba yari igambiriye guhungabanya inama y’akarere yabaga yiga ku buryo bwo kurwanya iterabwoba.

Icyumba kimwe cy’iyo nyubako cyangiritse gusa inama yo yahise yimurirwa ahandi.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *