R. Kelly agiye kuryozwa ibyaha byo guhohotera abagore

Umuhanzi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Robert Sylvester Kelly, yishyikirije polisi yo mu mujyi wa Chicago aho akurikiranyweho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Hashize igihe kitari gito R Kelly wubatse amateka akomeye mu njyana ya R&B, ashinjwa guhohotera abagore n’abakobwa, bamwe muri bo batari bakagejeje imyaka y’ubukure.

Uyu mugabo w’imyaka 52 utarahwemye guhakana ibyo ashinjwa, yishyikirije polisi ku wa Gatanu nyuma y’uko ashyiriweho impapuro zimuta muri yombi.

Avoka we Steve Greenberg yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, AP, ko yatunguwe n’umwanzuro wo kwishyikiriza inzego z’ubutabera wafashwe n’umukiliya we.

Atawe muri yombi nyuma y’ibyumweru bike hasohotse filime mpamo yiswe Surviving R Kelly ikubiyemo ubuhamya bw’abo yagiye ahohotera barimo n’uwahoze ari umugore we.

Umushinjacyaha Kim Foxx yatangaje ko R Kelly ashinjwa ibyaha 10 yakoze hagati ya 1998-2010, biramutse bimuhamye ashobora gukatirwa imyaka 7 kuri buri cyaha. Impapuro zimuta muri yombi zivuga ko atemerewe gutanga ingwate ngo arekurwe.

Ibibazo bijyanye n’ibikorwa byo gufata ku ngufu kuri R Kelly byatangiye gushyirwa hanze mu 2000 na n’umwanditsi wa Chicago Sun-Times witwa Jim DeRogatis afatanyije na Abdon Pallasch bakoranaga ndetse banagaragara muri iyo filime mbarankuru.

Mu 1994 ubwo R.Kelly yari afite imyaka 27 yakoze ubukwe na Aaliyah wari ufite imyaka 15. Icyo gihe yahimbye impapuro zemeza ko uyu mukobwa afite imyaka 18, nyuma isezerano aba bombi bahanye ryahise riseswa hashize amezi make bikimara kumenyekana.

Nyuma y’igihe gito R.Kelly ashyize hanze album yari yise Age Ain’t Nothing but a Number (bishatse kuvuga mu Kinyarwanda ngo Imyaka ntacyo ari cyo kuko ari umubare.)

Hari abatangiye kwamagana ibihangano bya R Kelly

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *