Nouvelle Zélande: Abantu 49 baguye mu gitero cyagabwe ku musigiti

Abantu 49 bapfuye abandi bagera kuri 20 barakomereka bikabije mu gitero cyagabwe ku musigiti mu Mujyi wa Christchurch, muri Nouvelle Zélande.

Minisitiri w’Intebe Jacinda Ardern yatangaje ko ari igitero cyateguwe neza cyatumye uyu wa Gatanu uba umwe mu minsi mibi icyo gihugu kigize.

Umugabo witwaje imbunda wavuze ko akomoka muri Australia ni we wagaragaye arasa abantu mu musigiti wa Al Noor ubwo bari mu masengesho.

Yarashe abo bantu yambaye camera mu gahanga ari nako bica imbonankubone ku rukuta rwe rwa Facebook.

Polisi yatangaje ko hari abagabo batatu n’umugore umwe batawe muri yombi bakekwa.

Amashusho yafashwe yerekana Brenton Tarrant ufite imyaka 28 arasa atarobanuye abagabo n’abagore bari bari gusenga mu musigiti wa Al Noor.

Kubera ko uko yicaga abantu ariko byacaga kuri Facebook, Polisi yasabye abaturage kudakwirakwiza ayo mashusho. Facebook yatangaje ko yamaze gusiba konti ya Brenton n’ayo mashusho kandi ngo irakomeza gusiba n’ayandi ashobora gukwirakwizwa.

Umwe mu batawe muri yombi mbere y’igitero yari yashyize inyandiko kuri Facebook igaragaza umugambi wo kugaba igitero ndetse iyo nyandiko ngo yagaragazaga amatwara arwanya abimukira nk’uko BBC yabitangaje.

Minisitiri w’intebe Ardern yamaganye icyo gitero avuga ko iterabwoba nta mwanya rifite muri Nouvelle Zélande.

Ati “Ibyabaye muri Christchurch ni ubugizi bwa nabi bwo ku rwego rwo hejuru. Nta mwanya bifite muri Nouvelle Zélande. Bamwe mu babirenganiyemo ni abimukira bacu kandi Nouvelle Zélande ni iwabo.”

Bivugwa ko uwo mugizi wa nabi yabanje kwinjira mu cyumba abagabo basengeramo mu musigiti akarasa, akimuka akajya no mu cyumba cy’abagore.

Abayobozi batandukanye ku isi bakomeje kwihanganisha Nouvelle Zélande, bagaragaza ko iterabwoba n’ibisa naryo nta mwanya rizabona ku Isi.

Inkomere zahawe ubutabazi bwihuse

Leave a Reply

Your email address will not be published.