Odinga yarahiye ko nta gusaranganya ubutegetsi naramuka atowe

Ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, Odinga yasabye perezida Kenyatta na Visi Perezida Wiliam Ruto kurekura ubutegetsi.

Yakomeje avuga ko Kenya atari akarima kabo, yagize ati "ntimuzategeka Abanyakenya gukora ibyo mushaka, tuzatora uko bikwiye kandi bijyendanye n’amategeko."

Ibi ariko, ntaho bitaniye nibyari byatangajwe n’ihuriro Jubilee rya Kenyatta.

Aba nabo bavuze ko batazasaranganya ubuyobozi n’ihuriro NASA rya Odinga.

Gusa ku rundi ruhande, urukiko rw’ikirenga rwa Kenya narwo rwanenze cyane ijambo rya Kenyatta wagaragaje ko we na Jubilee batishimiye icyemezo cy’uru rukiko cyo gusubiramo amatora kandi bari batsinze.

Urukiko rwemeje ko amatora aheruka atanyuze mu mucyo, ruhita rutegeka ko agomba gusubirwamo. Itegeko Nshinga rya Kenya rivuga ko amatora ataha agomba kuba bitarenze iminsi mirongo itandatu.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *