Moïse Katumbi yahungutse, yakirwa n’imbaga y’abantu i Lubumbashi

Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Moïse Katumbi, kuri uyu wa Mbere, yasubiye muri iki gihugu nyuma y’imyaka itatu ari mu buhungiro.

Indege yazanye uyu munyapolitiki wigeze kuba Guverineri w’Inrata ya Katanga, yageze ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Lubumbashi, yakirwa n’ibihumbi by’abo mu ishyaka rye riharanira impinduka.

Ku isaha ya 11:45 indege yihariye ‘Jet privé’, (Falcon 7X), yari itwaye Katumbi yageze ku kibuga cy’indege ivuye i Lusaka muri Zambia.

Abayoboke b’ishyaka rye mu gitondo kare bakoraniye ku muhanda wa M’siri, bitwaje amabendera y’amashyaka yihurije hamwe n’irya Katumbi.

Katumbi yavuze ko agarutse kugira uruhare mu kongera kubaka iterambere rya RDC. Yari aherutse gusaba abazajya kumwakira kujyayo bambaye imyenda y’umweru nk’ikimenyetso cy’amahoro.

Uyu mugabo w’imyaka 54 yavuye muri Congo mu 2016 agiye kwivuza ntiyongera kugaruka. Yagiye akurikiranyweho kwigwizaho imitungo ndetse no kwinjiza abacancuro mu gihugu.

Nyuma urukiko rwaje kumukatira adahari igifungo cy’imyaka itatu nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwigwizaho imitungo. Urukiko rw’ubujurire ruherutse gutesha agaciro icyo gifungo.

Muri Kanama 2018, Moïse Katumbi yagerageje kwinjira muri RDC aciye muri Zambia ariko ntibyamuhira.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *