Nyarugenge :Yashinze uruganda rw’imigati nkinzira y’amasaziro

Hategekimana Cyprien uri mu kiruhuko  k’izabukuru nyuma yo kurangiza akazi yari ashinzwe mu mirimo ya Leta , yiteje imbere aho yatangije umushinga w’uruganda rukora ibikomoka ku ifarini  ukaba  umaze no kwaguka kuburyo bw’intangarugero , ibi akaba yarabihisemo nk’imwe mu nzira zo kwitegurira amasaziro meza.

Kenshi na kenshi usanga hari abo bigora guhanga imirimo mishya  ibyara inyungu mu rwego rwo kwiteza imbere iyo bageze mu kiruhuko cy’izabukuru , nyamara ugasanga  hari imirimo ishobora gukorwa  nabo muri iki cyiciro ,  ibi kandi bikaba biri mubyo leta ikomeza gukangurira abantu hagamijwe kurwanya ubukene.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru , Hategekimana Cyprien  avuga uko yagize igitekerezo cyo gutangiza uruganda rw’imigati mu rwego rwo kwihangira umurimo ,yavuze  ko nk’umuntu wari usanzwe  amenyereye gukora , yasanze kubaho ntacyo akora bya muviramo ingaruka zitandukanye zanakurikirwa n’ubukene.

Yagize ati “Ngeze mu kiruhuko k’izabukuru natekereje umushinga nakora mpereye kuri bicye nari mfite ,ntangiza uruganda rukora ibivuye ku ifarini ,  buhoro buhoro mbona biratanga icyizere ndetse n’abakiriya bagenda bashima ibyo nkora”.

Yakomeje agira ati “Natangiriye ku ifuru imwe yotsa imigati nkorera murugo ,  nyuma nza kugenda nagura nkora uruganda . Ubu nkoresha abakozi 12 ndetse n’imodoka nifashisha mu kugera  ku  bakiriya , kandi ubu ndateganya gukomeza kwagura ibikorwa.”

Cyprien kuri ubu wujuje  imyaka 65 , afite uburambe bw’imyaka irindwi akora akazi  ko  gukora ibikomoka mu ifarini , aho ashima umusaruro bimaze kumugezaho  muri byinshi ndetse akanahamya ko kuba abikora abikunze , ari uko yabibonyemo ibanga ryazamufasha gusaza neza .

Agira inama abageze mu zabukuru kwaguka mu myumvire ,  bagatekereza imishinga inyuranye igendanye n’imbaraga zabo , ariko bakirinda kubaho bicaye gusa cyangwa bategereje aki muhana.

 

 

Ahimana Theoneste

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *