USA:Ifi y’ubwoko budasanzwe yabonetse kunkombe muri California

Ifi idakunze kuboneka bitekerezwa ko iba mu mpera y’epfo y’isi yagaragaye ku mwaro w’ahitwa Santa Barbara muri leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Kuboneka kw’iyi fi ifite uburebure bwa metero ebyiri n’igice kimwe kwatangaje cyane abahanga muri siyansi, ubu bari kwibaza ukuntu yageze aho hose ivuye mu mazi ubundi isanzwe ibamo.

Uwimenyereza umwuga kuri Kaminuza ya California ni we warabutswe iyo fi mu cyanya cy’iyi kaminuza cya Coal Oil Point Natural Reserve.

Byafashe abashakashatsi iminsi mbere yuko bashobora gusobanukirwa iki kiremwa, ubundi cyavumbuwe mu mwaka wa 2014.

Amafoto yerekana iyi fi ibyibushye yagaragaye bwa mbere ku ipaji yo ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook y’iki cyanya cya Coal Oil Point Natural Reserve, nuko impuguke zo mu bice bitandukanye byo ku isi zakuranwa mu gufasha kumenya ubwoko bw’icyo kiremwa.

Ngiyo ifi yavumbuwe mu mwaka wa 2014

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *