Gatsibo: Uwarokotse Jenoside yategewe mu nzira n’abantu barindwi baramukubita bikomeye

Sakindi Pierre warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatezwe n’abantu mu Mudugudu wa Kumana, Akagari ka Gakoni mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo baramukubita kugeza ubwo ava amaraso mu gutwi.

Amakuru avuga ko ku wa Kabiri, tariki ya 23 Kamena 2020 ahagana saa Mbili z’ijoro aribwo Sakindi yatezwe n’abantu barindwi baramukubita kugeza ubwo agiye mu Bitaro i Kiramuruzi birangira yoherejwe mu Bitaro i Kanombe.

Ni ku nshuro ya gatatu muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Gatsibo hahohoterwa uwayirokotse. Uwa mbere wahohotewe ni Kajuga Joseph uri mu kigero cy’imyaka 60. Tariki ya 13 Werurwe yatewe mu nzu na Ntihabose Djuma amutera icyuma mu mutwe.

Tariki ya 17 Kamena nabwo umusaza witwa Gasangwa Dismas w’imyaka 63 yatezwe n’abantu bitwaje inkoni baramukubita cyane, ajyanwa kuvurizwa i Kanombe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi, Yankurije Vestine, yabwiye IGIHE ko abantu bakekwaho gukubita umuturage warokotse Jenoside batawe muri yombi.

Yankurije yavuze ko mbere yuko habaho ibikorwa by’urugomo ngo usanga hari amagambo mabi n’ibindi bimenyetso biba byarabanje kugaragara bishobora guhuzwa no kuba bigamije kwibasira abarokotse Jenoside.

Ati “Ntabwo nabyemeza neza ariko hari ibimenyetso bimwe na bimwe ubona byisanisha nabyo, nka mbere yuko umusaza Gasangwa akubitwa hari amagambo yabanje kuvugwa wabihuza nuko uyu ari se wabo ugasanga birahura. Byose bigaruka ku buhamya batanga bw’umuntu wafunguwe nyamara yari yarakatiwe burundu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, yabwiye IGIHE ko bibabaje kuba hakiri abarokotse Jenoside bagihohoterwa.

Ati “Ku wa 17 Kamena hahohotewe Gasangwa hanyuma ku wa 23 bakubita Sakindi kandi bariya bantu bose ni abo mu muryango umwe, ni abantu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo ugiye kureba usanga ihohoterwa bakorewe rishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside kuko ryashingiye ku makuru bagiye batanga kuva mu gihe cy’Inkiko Gacaca.”

Yakomeje avuga ko hari umugabo witwa Gatete Deo wari warakatiwe n’Inkiko Gacaca igihano cya burundu ariko ngo akagira n’ahandi yari yarakatiwe gufungwa imyaka 16 aza kugisoza arasohoka.

Ahishakiye Naphtal yakomeje avuga ko muri uyu mwaka bamaze kubarura ibikorwa birenga 70 byibasira abarokotse Jenoside.

Ati “Hari ibikorwa birenga 75 tumaze kwakira akenshi ni amagambo akomeretsa, atoneka, apfobya, ahakana Jenoside yabwirwaga abarokotse Jenoside ariko hakaba hari n’ingengabitekerezo yo mu nyandiko zandikwaga no ku mbuga nkoranyambaga zagiye zandikwa. Hanagaragaye ingengabitekerezo mu bikorwa byo kwica no gukomeretsa amatungo, kurandura imyaka n’ibi byo gukomeretsa abantu.”

Yakomeje avuga ko iyo ukurikiranye buri kibazo usanga hahanwa uwakoze icyaha nyamara hanagahanwe n’ababafashije mu kugikora.

Ahishakiye yasabye leta kujya inahana uba yahishiriye uwakoze icyaha ndetse n’abagaragara mu bufatanyacyaha.

Gasangwa Dismas na Sakindi Pierre baheruka guhohoterwa bose barwariye mu Bitaro bya Girikare bya Kanombe. Urwagashya n’umwijima bya Gasangwa bikaba byarangiritse kubera inkoni yakubiswe.

Sakindi Pierre yakubiswe n’abantu barindwi bimuviramo kuva amaraso mu gutwi

 

Src:Igihe

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *