Ihuriro ry’Abavoka bo mu karere k’Ibiyaga bigari barasaba gukurirwaho ibyo bise imipaka bakisanga mu bihugu byose

Abagize ihuriro ry’abavoka baturuka mubihugu byo mu karere ko  mu biyaga bigari  (CEPGL) bakoraniye i Kigali mu mahugurwa  yabahuje , aho bose bishimira intambwe bamaze gutera,mu gihe cy’umwaka bamaze bihurije hamwe, ariko bakanemeza ko  hakiri bimwe mubigomba guhinduka  mu mategeko  agenga ibihugu biri muri uyu muryango.

Abel Ntumba Umuyobozi w’irugaga ruhuza amahuriro y’abavoka mu bihugu byo mu biyaga bigari,  yavuze ko bishimira intambwe bamaze gutera mu gihe  bamaze nyuma yo kwihuriza hamwe.

Yagize ati, “Uyu munsi turizihiza isabukuru y’umwaka umwe iri huriro ryacu  rimaze rishinzwe nhyuma yo kuritangiza  kuwa 17 Gashyantare 2018. Turishimira intambwe tumaze gutera  cyane ko no mungorane zirebana n’umubano hagati y’ibihugu dukoreramo,bitabuza akazi kacu gukorwa mu bwuzuzanye  ndetse n’abatugana bakishimira serivisi tubaha zo kubunganira mu mategeko”

Abel Ntumba Umuyobozi w’Ihuriro

Yakomeje avuga ko gutangiza iri huriro ari uburyo bwiza bwo guhuza imbaraga n’ibitekerezo ku bakora uyu mwuga mu buryo bwo gufashanya no kungurana ubumenyi kuko bafite icyerekezo cyo gukorera ku rwego rumwe n’uburenganzira bungana badakumirwa mu bihugu bigize umuryango w’ibiyaga bigari , aho basaba gukurirwaho imipaka bityo buri wese akaba yakorera mu gihugu icyo aricyo cyose muri aka karere  nta nkomyi.

Umukuru w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Kavaruganda Julien yagaragaje  impamvu n’intego zashingiweho  mu gutangiza  iri huriro ndetse anerekana ko mu myaka ibiri iri imbere bizarushaho kuba byiza cyane  bitewe n’uko u Rwanda arirwo rugiye guhabwa inshingano zo  kuyobora iri huriro  ,anashimangira ibyerekeranye no kuba mu mikorere yabo hadakwiye kugaragara impamvu zibakumira kurenga imipaka , umuntu akagira uburengazira bwo gukorera aho yumva ashaka mugihe bigaragara ko n’impamyabushobozi zabo zihabwa agaciro kimwe .

Yabivuze muri aya magambo “Dushishikajwe  no guhuza abavoka bo muri ibi bihugu bibarizwa  mu muryango w’ibiyaga bigari, binyuze mu mahugurwa atangwa  abagize ihuriro bagafashwa  kumenya amategeko agenga umwuga bakora   mu bihugu bitandukanye bakoreramo ,bakabasha guhuza imikoranire hagati yabo,no kubona amahirwe angana yo kwambukiranya imipaka byose bigakorwa hagamijwe kwimakaza gutanga serivisi nziza baba bategerejweho.”

Umukuru w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Kavaruganda Julien

Mu ngamba iri huriro rigiye kwibandaho cyane harimo gufasha abavoka bo mu biyaga bigari kuba bajya gukorera mu bindi bihugu batabanje kurushwa no gushaka ibyangombwa byo kuhakorera akambuka umupaka akoresheje indangamuntu gusa, ikindi kandi ngo bazungurana ubumenyi kuko ibintu bihora bihinduka.

Abavoka bitabiriye iyi nama bashima ibyo rimaze kubagezaho kuko rituma bungukira ubumenyi kuri bagenzi babo.

Uhagarariye abavoka bo mu Burundi, Serivatoro Kiyuku nawe yahamije ko ihuriro iri ingenzi cyane kuko ari umuyoboro wo kungurana ubumenyi ndetse no guhana ibitekerezo ,anemeza ko kuba buri wese yahabwa ikaze mu gukorera mu gihugu cyose kiri mu muryango byarushaho kunoza imikorere no gusangira ubunararibonye. 

Serivatoro Kiyuku uyoboye ihuriro ry’abavoka m’u Burundi

Ihuriro ry’Abavoka bo mu Karere k’Ibiyaga bigari ryashinzwe mu 2018, hagamijwe gushyiraho uburyo bw’imikoranire mu karere. Kuri ubu ribarizwamo abavoka bagera ku bihumbi bibiri maganatanu 2500.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *