USA:Icyemezo cya Trump gishobora gukumira umugambi w’abimukira

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko agiye gusinya itegeko riba rihagaritse abimukira bose bashakaga kwerekeza muri iki gihugu kubera icyorezo cya Coronavirus no guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’imirimo gikomeje kwiyongera.

Kugeza ubu abantu barenga ibihumbi 700 bamaze kwandura Coronavirus muri Amerika mu gihe abarenga ibihumbi 42 bamaze gupfa.

Mu byumweru bine bishize, Abanyamerika barenga miliyoni 20 nabo bamaze gutakaza imirimo kubera Coronavirus, iyi mibare ihwanye na 13.5% by’abafite umurimo bose muri iki gihugu.

Ku rubuga rwa Twitter, Trump yagize ati “Twatewe n’umwanzi utagaragara (Coronavirus), birakenewe ko turengera umurimo w’Abanyamerika.”

Kugeza ubu ntiharatangazwa uburyo azakoresha mu guhagarika ibi byangombwa byahabwaga abimukira cyangwa igihe iri hagarikwa rizamara.

CNN ivuga ko kugeza ubu bitaranamenyekana niba hari ingaruka bizagira ku basanzwe bafite green cards zerekeza muri iki gihugu.

Hari amakuru ikinyamakuru The New York Times cyabonye ko mu minsi micye ngo hazajyaho itegeko rihagarika green cards z’abashakaga kwerekeza muri iki gihugu.

Abanenga Trump bavuga ko arimo kwishingikiriza iki cyorezo ngo akumire abimukira, nk’uko bihora mu migambi ye no kunanirwa guhangana na Coronavirus.

Umudepite wo mu Ntara ya Texas, Joaquin Castro, yamaganye iki cyemezo cya Trump, avuga ko ubu ari uburyo bwe bwo gukoresha igitugu yishingirikirije icyorezo gihari.

Kugeza ubu kandi Amerika yagiranye amasezerano na Canada ndetse na Mexique, yo gukomeza gufunga imipaka ku ngendo zitari ngombwa kugeza muri Gicurasi.

Iki gihugu kandi cyahagaritse ingendo z’abaturuka mu bihugu byo ku mugabane w’i Burayi byugarijwe cyane na Coronavirus ndetse n’u Bushinwa.

Trump na bamwe mu bajyanama be, bakunze kuvuga ko abimukira bajya muri iki gihugu ngo nta nyungu bazana, ahubwo ari umutwaro.

Umugambi wo kubaka urukuta rukumira abimukira nawo urakomeje

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *