OMS yemeje ko Covid-19 itakorewe muri Laboratoire

Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima, OMS, watangaje ko icyorezo cya COVID-19 giterwa na virusi ya Corona kitakorewe mu nzu zikorerwamo ubushakashatsi (laboratoire) nk’uko hari bamwe babivugaga.

OMS yatangaje ko igishoboka ari uko iyo virusi yavuye mu nyamaswa zirimo uducurama.

Mu Cyumweru gishize Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko Guverinoma ye iri gukora iperereza kugira ngo bamenye neza niba Coronavirus yaraturutse muri laboratoire ikorerwamo ubushakashatsi iherereye mu Mujyi wa Wuhan ari naho icyo cyorezo cyahereye mu Ukuboza umwaka ushize.

Umuvugizi wa OMS, Fadela Chaib, kuri uyu wa Kabiri yabwiye abanyamakuru ku cyicaro gikuru cy’uwo muryango i Genève mu Busuwisi, ko corona atari virusi yakozwe n’abantu.

Yagize ati “Ibimenyetso byose bihari bigaragaza ko iyo virusi ikomoka ku nyamaswa. Ntabwo yahinduwe cyangwa ngo ikorerwe muri laboratoire cyangwa se ahandi.”

Chaib yavuze ko virusi yavuye mu nyamaswa, gusa bakaba bataramenya uburyo yabashije kuva mu nyamaswa ikajya mu bantu.

Ati “Ubusanzwe ikunze kuba mu ducurama ariko uko yavuye mu ducurama ikajya mu bantu biracyakorwaho ubushakashatsi.”

Umuvugizi wa OMS yirinze kugira icyo atangaza ku bibazo abanyamakuru bamubajije, ku byavuzwe ko iyo virusi yaba yaracitse laboratoire yo mu Bushinwa yayikoragaho ubushakashatsi.

Ikigo cyo muri Wuhan gikora ubushakashatsi kuri za virusi kuri uyu wa Mbere cyatangaje ko nta bushakashatsi kigeze gikora kuri coronavirus ngo ibe yarabacitse ikajya mu bantu.

Mu minsi ishize Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye guhagarika inkunga zageneraga OMS kuko yagendeye ku binyoma by’u Bushinwa bigatuma Isi idafata ingamba zihamye zo gukumira icyo cyorezo.

Chaib yabajijwe ingaruka bizabagiraho kubera guhagarika miliyoni zigera kuri 500 z’amadolari y’inkunga ya Amerika, maze asubiza ko bagikora igenzura ngo bamenye ingaruka nyazo bizagira.

Yavuze ko kugeza mu mpera za Werurwe uyu mwaka, OMS yari ifite 81% by’ingengo y’imari izakoreshwa mu myaka ibiri iri imbere. Buri mwaka OMS ikoresha miliyari 4.8 z’amadolari.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika nizo zatangagamo amafaranga menshi, zigakurikirwa n’Umuryango Bill & Melinda Gates Foundation n’u Bwongereza.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *