Guverinoma y’u Rwanda yanyomoje impuguke za UN zavuze ko hari Ingabo z’u Rwanda ziri muri RDC

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko Ingabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Itangazo rya Guverinoma rivuga ko nta n’ibikorwa bya gisirikare biheruka guhuza Ingabo z’u Rwanda n’iza Kongo.

Itangazo rigira riti”Guverinoma y’u Rwanda irashaka kunyomoza ibirego biri muri raporo y’akanama nk’impuguke ka UN yo kuwa 23 Ukuboza 2020,ishimangira ko nta ngabo zayo ziri ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kandi ko nta gikorwa cya gisirikare giheruka guhuza ingabo z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo [FARDC].”

Iyi baruwa ya Leta y’u Rwanda ivuga ko u Rwanda rwishimiye ko rufitanye umubano mwiza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu bintu bitandukanye birimo n’ibya gisirikare.

Icyakora ku bufatanye mu bya gisirikare,ngo bugarukira mu guhanahana amakuru mu iperereza ku bijyanye n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC isanzwe ari ikibazo ku mutekano w’ibihugu byombi.

Iyi baruwa ivuga kandi ko u Rwanda rurajwe ishinga no kurwanya icukurwa n’icuruzwa ry’amabuye y’agaciro ridakurikije amategeko yaba imbere mu gihugu no mu karere.

U Rwanda rwavuze ko rwababajwe n’iyi raporo y’izi mpuguke za UN zananiwe kugaragaza ukuri kandi zifite uburenganzira bwo gukora iperereza aho zishaka.Izi mpuguke ngo zirengagije amakuru ya nyayo n’ibisobanuro byatanzwe n’u Rwanda.

Raporo nshya y’izi nzobere za UN, ivuga ko mu iperereza zakoze zabonye ibimenyetso bifatika by’ibikorwa by’ingabo z’ u Burundi n’u Rwanda ku butaka bwa DR Congo.

Inzobere za UN zivuga ko zabonye amafoto, amashusho yafatiwe mu kirere n’ubuhamya bw’abantu 20 bemeje ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda mu ntara ya Kivu ya ruguru ya DR Congo hagati y’impera za 2019 n’ukwezi kwa 10/2020.

Raporo nshya y’izo nzobere za ONU ivuga ko iby’ingabo z’u Rwanda mu duce twa Nyiragongo, Rutshuru na Masisi babyemerewe n’ingabo za DR Congo (FARDC), abo muri MONUSCO, abahoze ari abarwanyi ba FDLR, abo muri sosiyete sivile n’abashakashatsi.

Iyi raporo ivuga ko uwitwa Col Claude Rusimbi wa FARDC ari we wari “ushinzwe guhuza imikoranire ya FARDC na RDF z’u Rwanda, akorana na General Gahizi”.

Mu kwezi kwa kane umwaka ushize Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yabwiye abanyamakuru ko “Nta musirikare numwe wa RDF wagiye muri ako karere”.

Yagize ati: “Ndabivuga mbihagazeho, ko nta musirikare numwe wacu uriyo. Ariko abanyamakuru bamwe, n’abiyita inzobere, bavuga ko bababonyeyo, gusa ari na guverinoma ya Congo n’ingabo za Congo barabizi ko nta musirikare wacu uri hariya”.

UN ivuga ko kwivanga kw’ingabo z’ikindi gihugu mu bikorwa byo kurwanya inyeshyamba muri DR Congo hatamenyeshejwe komite ya UN binyuranyije n’amategeko.

Itangazo rya Guverinoma rivuga ko nta n’ibikorwa bya gisirikare biheruka guhuza Ingabo z’u Rwanda n’iza Kongo.

Raporo nshya y’izi nzobere za UN, ivuga ko mu iperereza zakoze zabonye ibimenyetso bifatika by’ibikorwa by’ingabo z’ u Burundi n’u Rwanda ku butaka bwa DR Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.