Burundi: Abasenyeri gatolika banenze amwe mu makosa yaranze amatora

Inama y’abapiskopi Gatolika mu Burundi yamaganye amwe mu makosa yagaragaye mu matora rusange aherutse mu Burundi, isaba Leta kurenganura abarenganye, n’abaturage bakirinda ubugizi bwa nabi.

Ku wa 20 Gicurasi 2020 nibwo mu Burundi habaye amatora ya Perezida, ay’Inteko Ishinga Amategeko na Komine. Gen Evariste Ndayishimiye ni we watangajwe nk’uwatsinze amatora ku mwanya wa Perezida n’amajwi 68 % mu buryo bw’agateganyo.

Perezida w’inama y’abepiskopi Gatolika mu Burundi, Musenyeri Joachin Ntahondereye, yavuze ko amatora yabaye mu mutuzo, ariko ko banenga amwe mu makosa yagiye agaragara.

Yavuze ko bamaganye amwe mu makosa nko kubuza bamwe ubwisanzure, kudakorera mu mucyo ndetse no kudafata kimwe abakandida.

Andi makosa bagaragaje harimo kuba hamwe harabayeho gutorera abantu bapfuye n’impunzi, gusinyisha abahagarariye abakandida mu biro by’itora mbere yo kubara amajwi no gutora kenshi kuri bamwe.

Kiliziya kandi yavuze ko hari indorerezi n’abahagarariye abakandida bagiye bakumirwa ahari kubarurirwa amajwi, gutera ubwoba abatora ndetse ngo hari n’aho abayobozi baherekezaga abatora mu cyumba cy’itora.

Mu bindi babonye bitemewe ni uguha ikaze abantu batabyemerewe bakagera ahari kubarurirwa amajwi, gufata ibyangombwa na telefone by’indorererzi n’ibindi.

Musenyeri Joachin Ntahondereye yavuze ko ayo makosa atuma bibaza niba ntacyo yahinduye ku byagombaga kuva mu matora.

Icyakora basabye umutuzo, bahamagarira uwaba yumva yararenganye kunyura mu nzira zemewe akarenganurwa.

Bati “Twamaganye akarengane kose ariko twamaganye no kwihorera kose binyuze mu nzira z’ubugizi bwa nabi.”

Basabye kandi Leta kugeza mu butabera abagize uruhare mu gutoteza abandi kuko batatoye abo bashaka.

Kiliziya Gatolika mu Burundi yari yohereje abayihagariye 2,716 ku biro by’itora bitandukanye mu gihugu.

Ibarura ryakozwe mu 2008 mu Burundi, ryagaragaje ko 63% by’abaturage babarizwa muri Kiliziya Gatolika.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *