”Ba Kizigenza Muri Karitsiye” Application nshya ikubiyemo byose yatangijwe na ‘Airtel Rwanda’

Kuri uyu  munsi Taliki ya 11 Mata , Sosoyeti y’itumanaho mu Rwanda ‘Airtel Rwanda’ yerekanye ko iyoboye mu ruhando rwo kwimakaza iterambere mu ikoranabuhanga , maze itangiza uburyo bushya(Program) bwiswe ‘My Airtel App’   bworoheye buri muntu ,  bugenewe gushyirwa muri telefoni  , aho buje nk’igisubizo mu gufasha abakiriya bayo bose kurushaho gukoresha serivisi ibagezaho bitabasabye kuva aho bari cyangwa ngo bagire undi bitabaza ahubwo bakabyirangiriza.

Ubu buryo bushya bw’ikoranabuhanga  bwa ‘My Airtel App’ buziye igihe bukaba n’igisubizo kuri benshi,  cyane ko buje bwunganira zimwe mungamba zashyizweho zo kurushaho kwirinda muri ibi bihe bitoroheye Isi n’u Rwanda rurimo muri rusange , kubera icyorezo cya COVID-19 , aho buri muntu asabwa kwirinda ndetse no guhagarika ikwirakwizwa ry’iki cyorezo , by’umwihariko m’ubutumwa bwatanzwe  n’ubuyobozi bwa  Airtel Rwanda hakaba harimo  gusaba abanyarwanda kurushaho kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima muri ibi bihe bidasanzwe.

Iri koranabuhanga rikubiye muri porogaramu yiswe ‘My Airtel App’, rifasha urikoresha kunogerwa na serivisi zose zitangwa na Airtel  mu buryo bumworoheye  kandi zikubiye ahantu hamwe.

Umukiriya wa Airtel kandi azaba ashobora kureba uko ibikorwa byo kwishyura byagenze no kugenzura ibyakorewe kuri simukadi ye ya Airtel byose yinjiriye ahantu hamwe.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Amit Chawla, yavuze ko ibihe bidasanzwe isi irimo byo guhangana n’ingaruka za COVID-19 byatumye habaho impinduka zikomeye by’umwihariko mu bucuruzi n’ibindi bikorwa bihuza bantu benshi, bityo ko izo mpinduka zikwiye kubyazwa amahirwe, abantu bagaterana imbere na zo.

Ati “ Twashyizeho iyi porogaramu nyuma y’igihe kinini dukora ubushakashatsi ku byo abakiriya bakunze gukenera, tumaze no kumva neza ko bakeneye urubuga bakoreraho ibintu byose, bitabatwaye umwanya kandi bakabikora ku buryo buboroheye.”

Yakomeje avuga ko gukoresha iyi porogaramu nshya bizarushaho gufasha abakiriya ba Airtel Rwanda kumenyera serivise zifashisha ikoranabuhanga rikomeje gushyirwa imbere mu bikorwa bitandukanye mu Rwanda.

Ati “Gukoresha iyi porogaramu yo kwihereza biroroshye, birizewe kandi bizorohereza abakiriya ba Airtel gukora ibintu byinshi harimo kureba ama inite bafite kuri telephone zabo, interineti bafiteho, ayo bafite kuri Airtel Money, banabashe kongeramo ama inite, kureba no kugura pack zihari zitandukanye.”

‘My Airtel App’ ikora igihe cyose (24/7), izanafasha abayikoresha gukurikirana buri gihe ibibera kuri konti za bo za banki na Airtel Money bitabagoye na gato, ndetse ikaba idasaba kuba umuntu afite internet mu gihe ari kuyikoresha.

Umwihariko  kandi ni uko kugura ama-inite ukoresheje iyi ‘application’ biguhesha uburenganzira bwo guhabwa inyongera ndetse koherereza undi muntu byo bikaguhesha inyongera ingana na  5% by’ama-inite yose wohereje.

Iyi application izorohereza abajyaga bagorwa no gufata mu mutwe za kode zitandukanye mu kugura cyangwa gukoresha serivise za Airtel kuko buri kimwe cyose cyorohejwe muri ‘My Airtel App’.

Ubuyobozi bwa Airtel Rwanda buvuga ko gukoresha iyi application bizarushaho kugabanya guhura kw’abantu muri ibi bihe byo guhangana na COVID-19.

Umuntu ukeneye gukoresha iyi porogaramu ya ’My Airtel App’ ajya muri ’Play Store’ kubakoresha telefoni zo mu bwoko bwa  ’Android’ cyangwa ’App Store’ ku bakoresha iOS; ukandika mu ishakiro “My Airtel”, hakaza ifite amagambo ya ’Airtel Africa’, ubundi ukayishyira muri telefone yawe nk’uko bikorwa ku zindi porogaramu.

Umaze kuyishyiramo, urayifungura, ukuzuzamo nomero yawe, ubundi ugakurikiza amabwiriza ajyanye n’ibyo bagusaba.

Serivise ziri muri ‘My Airtel App’ zirimo izo “kugura ama-inite, internet, kwishyura ibyo ukeneye byose nk’amazi, amashanyarazi, ifatabuguzi rya televiziyo, […] kohereza amafaranga haba mu Rwanda no mu mahanga, byose bigakorwa hifashishijwe ikarita ya banki cyangwa Airtel Money.”

Ubwirinzi kuri gahunda nshya ya ‘My Airtel App’ wizewe  bihagije kuko itemerera undi muntu kuba yakoresha imyirondoro ya nyiri umurongo (Sim-card) agamije ubwambuzi bukura amafaranga ye kuri konti iyo ari yo yose cyangwa gukora ikindi kintu cyabangamira umukiriya wa Airtel Rwanda wahisemo gukururesha ubu buryo.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Amit Chawla, yavuze ko bashyizeho iyi porogaramu nyuma y’igihe kinini bakora ubushakashatsi ku byo

‘My Airtel App’ yaje ari igisubizo kandi ubu buryo bushya ngo buzaborohera barusheho kuryoherwa mu kazi kose.

 

 

Umwanditsi:Florence Uwamaliya

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *