Urwego rw’Umuvunyi rwerekanye ko guhabwa amakuru bireba buri muntu wese

Mu cyumweru cyahariwe kubona amakuru, kizihirijwe mu karere ka Karongi, Urwego rw’Umuvunyi rwagaragaje  inyungu zijyanye no kubona amakuru nk’uko biri   mu itegeko No 04/2013 ryo ku  wa 08/02/2013.

Haba  ku abanyamakuru ndetse n’abandi  bayobozi usanga ari nkaho bahora bahanganye ku bijyanye no kubona amakuru mukazi kabo kaburi munsi.

Kajangana Jean Aimé, n’umukozi mu rwego rw’Umuvunyi  akuriye ishami rishinzwe kugenzura imyitwariye y’abayobozi, iryo shami ni naryo rifite inshingano zo kureba uko itegeko ryerekeranye no kubona amakuru bigakurikizwa , yaganiriye n’itangazamakuru agira  ati : “ bigera  ku abanyamakuru na bayobozi bakitana bamwana ,abanyamakuru bagashinja abayobozi ko badatanga amakuru  ngoniyo bayatanze bayaha kuri bamwe abandi bakayabima ibyo byose bigatuma ntabiyumvanamo mubyo bagiye kuganiraho” .

Akomeza agaragaza  ko  niba hari uwo bahuye udafite imikorere myiza aba inzitizi ku bandi rimwe na rimwe  abanyamakuru bose bagashyirwa mukato bigatuma nabagahawe amakuru batayabona uko babyifuza.

Abayobozi usanga bakunzwe kugaragara ho  imikorere mibi n’imyitwarire mibi  ku buryo ariyo ntandaro yo kwimana amakuru  kuba  nyamakuru baje babagana baje kubabaza imikorere yabo.

Ibibyose iyo hagize amahirwe yoguhurira hamwe baricara bagasasa inzobe bakareba aho bamwe bahindura.

Kajagana jean Aime avugako gusobanura iri tegeko bifite inyungu muri rusange.

Guverineri  w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwari Alphonse avuga ko ari amahirwe nk’intara kuba abayobozi bahujwe n’abanyamakuru bakaganirizwa kuri iri tegeko ndetse bagasobanurirwa  uburenganzira busesuye  kugera ku makuru.

Aho yagize ati “Umuyobozi nyawe ukorana n’itangazamakuru neza ngo ntako bisa kuko hari aho bimufasha itangazamakuru rimugerera na we atageze, rimufasha kumenya nibyo n’ahandi bavuga kuko iyo ahuye n’abanyamakuru bashobora kumwungura ibitekerezo.”

Bitavuze ko umunyamakuru atari  inshingano ze  kuko amakuru ariwo mwuga wabo ariko na none ntabwo bayabika

Yagarutse kubirebana nitegeko: “Kimwe mu byatuma iri tegeko rigera ku ntego yatumye ribaho nuko abantu barimenya, iyo abantu itegeko barizi ubwo ahasigaye kutaryubahiriza byaba ari ikibazo.”

Uwicyeza Alphonsine ni umuturage  mu  Murenge wa  Bwishyura avuga ko mbere yo gusobanurirwa iri tegeko bamwe muri bo bajyaga bagira impungenge zo kuvugana n’abanyamakuru ariko ko nyuma yo kuganirizwa bahindutse kuko bamenye uburenganzira bwabo ndetse ko gutanga amakuru y’ukuri biri mu biteza imbere igihugu ndetse bikanoroherezwa kuri bose,haba abayobozi ndetse nabanyamakuru,ahoyagize ati”

Ndashimira urwego rw’umuvunyi rwabashije kumpitamo nkaba naje gusangira iritegeko nabayobozi nkaba narushijeho kubyumva neza.”

Nkaba ngiye kubisangiza bagenzi bajye mbabwirako aritegeko kuri burumwe wese kubona amakuru ,haba abayobozi cyangwa umuturage byaba akarusho umunyamakuru nawe ntitukamwime amakuru

 

By: Florence Uwamamaliya

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *